Mu Rwanda ngo hari aho batarabona umuyobozi imbonankubone

Perezida Paul Kagame avuga ko imyitwarire ya bamwe mu bayobozi idakwiye, bitewe n’uko aho gukemura ibibazo by’abaturage bahora bahugiye mu gukemura amakimbirane abaranga.

Perezida Kagame mu nteko ishinga amategeko
Perezida Kagame mu nteko ishinga amategeko

Ku nshuro ya gatatu, Perezida Kagame yongeye gukomoza ku makimbirane mu bayobozi, ubwo yayoboraga umuhango w’isinywa ry’imihigo y’umwaka wa 2018/2019.

Mu ijambo rirerire ryibanze ku mikorere ahamya ko idahwitse mu bayobozi, Perezida Kagame yagize ati “Imyaka ibaye myinshi tubivuga tubisubiramo.”

Mu ngero zitandukanye zirimo iz’uko abayobozi bategera abaturage, iz’uko abayobozi bahora mu myiryane hagati yabo, Perezida Kagame ati “Bigomba guhinduka!”

Yavuze ko iyo mikorere yose igenda ikagira ingaruka ku baturage, bitewe n’uko abo bayobozi bananirwa kubahiriza inshingano zabo, ugasanga bari mu bidafite akamaro nk kwifotoza amafoto asakazwa ku mbuga nkoranyambaga, aho kwegera abaturage ngo bamenye ibibazo byabo.

Ati “Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Francis Kaboneka) ejo bundi yagiye ahantu mu giturage bamubwira ko ari bwo bwa mbere babonye umuyobozi! Bishoboka bite! Nyaruguru ntabwo ari igice cy’u Rwanda! Muvuga ko mumanuka mukajya mu baturage Nyaruguru mukayisiga!?”

Perezida Kagame yakomoje ku manota mabi uturere tubona mu mihigo, avuga ayo manota ahanini aba ashingiye ku mikorere mibi no kudakorana kw’inzego cyangwa abantu hagati yabo.

Mu mwiherero w’abayobozi wa 15 wabaye muri Kanama 2017, na bwo yagarutse ku kibazo cy’amakimbirane muri Guverinoma, avuga ko ibyo biri mu bidindiza aho igihugu gishaka kugera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo umukuru w’igihugu cyacu avuga nibyo , inzego zikwiye kumanuka zikagera ku baturage kugirango babahezeho ibyo baba bifuza ku buyobozi, abayobozi nibumve inama z’umuyozi ubundi twitubwkire I Rwanda twifuza

Karera John yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka