Mu Rwanda hazatangirwa ibihembo mu kwakirana abantu ubwuzu

Mu Rwanda, ku nshuro ya mbere mu Kwezi k’Ukuboza 2017 hagiye gutangirwa ibihembo ngarukamwaka byo ku rwego rw’isi byo kwakirana abantu ubwuzu no kubatwara neza (travel and hosipitality).

Abakora muri Convention center bakirana inseko ababagana
Abakora muri Convention center bakirana inseko ababagana

Ibyo bihembo bizatangirwa muri Radison Blue Hotel na Kigali Convetion Center kuva ku wa 10-12 Ukuboza 2017.

Graham Cooke, Perezida wa “World Travel Awards”, umuryango usanzwe utanga ibi bihembo buri mwaka, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2017, yabwiye igitangazamakuru IOL cyo muri Zambiya ko mu Rwanda ari ahantu hahebuje ho kwizihiriza ibyagezweho mu kwakira abantu neza.

Yagize ati “Bizatunezeza cyane nka ‘World Travel Awards’ gusura u Rwanda ku nshuro ya mbere, mu mpera z’uyu mwaka.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda nk’umutima w’Afurika rumaze kwamamara mu kugira uduce duteye amabengeza nk’amasumo, imisozi myiza, amashyamba ya cyimeza ndetse n’inyamaswa zo ku gasozi.

Ni amahirwe akomeye ku Rwanda yo gushimangira ko ari ahantu nyaburanga hayoboye ahandi hose muri Afurika.”

Umuhango wo gutanga ibyo bihembo uzaba ubangikanye n’inama Nyafurika y’ishoramari mu by’amahoteli (AHIF) ndetse n’inama Nyafurika y’iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere (AviaDev Africa).

Kugeza ubu, AHIF, ni yo nama yo ku rwego rwo hejuru muri Afurika mu by’ishoramari mu mahoteli, ikaba ifasha abacuruzi bakomeye ku rwego rw’akarere kugera ku isoko mpuzamahanga.

Iba igamije kandi gushishikariza abantu gushora imari mu mishinga y’ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’amahoteli muri Afururika. Ni inama initabirwa n’abashoramari bakomeye cyane ku rwego rw’isi.

Naho AviaDev Africa yo, ihuza inzego zikora ku bibuga by’indege, amakompanyi y’indege, za guverinoma, inganda ndetse n’inzego z’ubukerarugendo kugira ngo barebere hamwe iterambere ry’ingendo z’indege n’iry’ibikorwa-remezo muri Afurika.

Gutora abazahabwa ibihembo mu byiciro bitandukanye bikaba bizarangira ku wa 21 Kanama 2017.

Niba wifuza guhesha u Rwanda amahirwe mu byiciro rugaragaramo wareba kuri:

https://www.worldtravelawards.com/nominees/2017/africa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka