Mu Rwanda hatangijwe ikigo gishinzwe intego z’iterambere rirambye muri Afurika

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2017, abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu 24 bya Afurika, bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikigo gishinzwe intego z’iterambere rirambye muri Afurika (SDGC) gifite icyicaro mu Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika bagomba kugira ubufatanye kugirango bagere ku ntego z'iterambere rirambye
Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika bagomba kugira ubufatanye kugirango bagere ku ntego z’iterambere rirambye

Muri uyu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko intego iki kigo gifite mu nshingano, zizafasha Abanyafurika kugabanya intera iri hagati y’urusobe rw’ibibazo uyu mugabane ufite, n’ibyo bifuza kugeraho.

Iki kigo kandi Perezida Kagame yavuze ko kizaba ihuriro ry’ubuvugizi, kugira ngo Abanyafurika bagere kubyo bifuza, byazahindura ubuzima bwabo.

Kugira ngo ibi bigerweho Perezida Kagame yavuze ko nta gihugu cyabyishoboza ukwacyo, ahubwo bisaba ubufatanye bw’ibihugu byose byo kuri uyu mugabane.

Ibi abivuga ashingiye ko inkunga yose igenerwa Afurika mu gufasha mu bikorwa bya SDGC, iri munsi ya 5% by’ingengo y’imali ikenerwa buri mwaka, akavuga ko Abanyafurika basabwa gushyira hamwe kugira ngo babashe kugera ku iterambere bifuza.

Aliko Dangote, Umuyobozi wungirije w’iki kigo akaba n’umwe mu banyemali bakomeye muri Afurika ukomoka mu gihugu cya Nigeria, avuga ko abikorera bafite uruhare runini mu kugera kuri SDGC.

Yagize ati “Leta zigomba gushishikariza abikorera gushyigikira iterambere ry’inganda n’ibindi bikorwa binyuranye by’iterambere, kongerera ubumenyi urubyiruko, kurushakira amahugurwa no guhanga imirimo myinshi”.

Avuga kandi ko ibindi bigomba kwitabwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya SDGC ari ibijyanye n’amashanyarazi, ubuzima n’ikoranabuhanga.

Izi gahunda za SDGC z’iterambere rirambye muri Afurika (SDGC), zikomoka kuri gahunda ziswe Intego z’ikinyagihumbi (MDGs) na SDGs arizo Ntego z’iterambere rirambye, zashyizwe mu bikorwa mu Rwanda zigatanga umusaruro.

Iyi niyo mpamvu Afurika yahisemo kubifatiraho urugero kugira ngo izi gahunda zateje imbere Abanyarwanda, zishyirwe ku rwego rw’ uyu mugabane.

Ibiganiro kuri izi gahunda za SGDC birakomeje, bizasoza kuri uyu wa Gatandatu.

Umuhango wo Gutangiza SDGC mu Rwanda witabiriwe n'abahagarariye ibihugu 24 byo muri Afurika
Umuhango wo Gutangiza SDGC mu Rwanda witabiriwe n’abahagarariye ibihugu 24 byo muri Afurika
Abayobozi bitabiriye uyu Muhango batanze ibiganiro kuri SDGC
Abayobozi bitabiriye uyu Muhango batanze ibiganiro kuri SDGC
Minisitiri w'Uburezi Dr Musafiri Malimba (ibumoso), Minisitiri Nsengimana Philbert w'urubyiruko n'ikoranabuhanga (Hagati) n' Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Munyakazi Isaac bari muri iyi nama
Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Malimba (ibumoso), Minisitiri Nsengimana Philbert w’urubyiruko n’ikoranabuhanga (Hagati) n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Munyakazi Isaac bari muri iyi nama
Perezida Kagame yafashe ifoto y'Urwibutso hamwe n'abashyitsi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Perezida Kagame yafashe ifoto y’Urwibutso hamwe n’abashyitsi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Andi mafoto kanda HANO

photo : Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo muzashinga ibigo byinshi byrekeranye no gukorana gutezanya imbere ariko ikibazo nuko ibihugu bya afrika ubwabyo bidashobora gukorana ngo bitezane imbere. mu gihe igihugu kimwe cymva kirusa ikindu ubukungu buhambaye kikumva kidashobora gukorana ni kindi, urugero murebe aho hafi EAC kuva u Rwanda rwajyamo yari yunga iki? uretse kujyaho bagaterana amagambo amagambo. Africa ntu mushobora gukora cg kugira icyo mwakwigezaho mugihe mwese muriho kumfashanyo za mahanga. udakurikije umurogo abterankunga bashaka undi akawukurikiza muhita muca ukubiri.reba urugero nko gusinya amasezerano yo gukuraho imisoro ni bihugu byi buraya ibihugu biri mu muryango umwe ariko nti byumva kimwe kugeza aho ibitazasinya bizakurirwaho imfashanyo byahabwaga, nibamara kuyikuraho ubwo urumva ko uwo muryango uzaba ukiriho.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka