Mu Rwanda gutora hifashishijwe ikoranabuhanga biracyari kure

Komisiyo y’amatora (NEC) itangaza ko gukoresha ikoranabuhanga mu gutora mu Rwanda bikiri kure kuko bitaranozwa, bikaba ari ukwirinda ko byateza ibindi bibazo byabangamira amatora.

 Prof Kalisa Mbanda (Hagati) hamwe na bagenzi be bafatanyije kuyobora Komisiyo y'Amatora
Prof Kalisa Mbanda (Hagati) hamwe na bagenzi be bafatanyije kuyobora Komisiyo y’Amatora

Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yabitangaje kuri uyu wa 10 Nkakanga 2018, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Muri iki kiganiro Prof Kalisa Mbanda yanavuze ko aya matora y’Abadepite ateganyijwe kuva ku italiki ya 2 Nzeri 2018 kugeza ku ya 4 Nzeri 2018, afite ingengo y’Imari ingana na Miliyari 5.4 Frw. Gutangaza ibyayavuyemo bya burundu bikaba bitazarenza italiki 16 Nzeri 2018.

Mbanda yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu matora mu Rwanda bigikeneye igihe cyo kubitegura neza, kuko bikunze guteza ibibazo, agatanga n’ingero ku bindi bihugu byarikoresheje.

Yagize ati “Gukoresha ikoranabuhanga birashoboka ariko akenshi bizamo abantu (Hackers) binjira mu by’abandi bakoze bakabyangiza. Urugero nko muri Kenya barabikoresheje ariko biza kwanga barabireka kimwe no mu bindi bihugu byakataje mu ikoranabuhanga nk’u Budage, baracyakoresha igikumwe”.

Arongera ati “Twebwe rero tutaragira amashanyarazi mu gihugu cyose, dushobora gukoresha ‘batiri’ zashiramo umuriro bigahagarara, cyangwa hakazamo ba hackers bakatwangiriza, turacyakoresha igikumwe. Tuzakomeza kugikoresha mu myaka itari mike iri imbere kugira ngo twirinde ibibazo bitari ngombwa”.

Mbanda kandi avuga ko ubu Komisiyo yiteguye kwakira dosiye z’abakandida bifuza kuziyamamaza ndetse akanagaragaza ingengabihe y’icyo gikorwa.

Ati “Tuzakira abakandida guhera ku ya 12 Nyakanga kugeza ku 25 Nyakanda 2018. Nyuma yo gusuzuma kandidatire, abujuje ibisabwa bazemererwa naho abatabyujuje bajye kubishaka ku buryo tuzasohora urutonde ndakuka ku ya 6 Kanama, kwiyamamaza bitangire kuri 13 Kanama 2018”.

NEC kandi yatangaje ko abakandida bigenga biyongereye muri ayo matora kuko ababisabye kugeza ubu ari 16 mu gihe mu matora y’abadepite aheruka bari bane gusa.

Abazatorwa ni abadepite rusange 53, umwe mu bafite ubumuga, abadepite 24 b’abagore bagize 30% ndetse na babiri bahagarariye urubyiruko, bose bakaba 80 bazajya mu Nteko Ishinga mategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka