Mu Mujyi wa Kigali abaturage barakinubira ubutinde mu mitangire ya Serivise

Bamwe mu batuye mu turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali bavuga ko hari aho serivisi zigitinda, bagasaba ko byakosoka kuko bituma basiragira bagatakaza umwanya bakoramo ibindi.

Ibi biganiro byitabiriwe n'abikorera mu nzego zitandukanye bakenerwaho serivise na benshi
Ibi biganiro byitabiriwe n’abikorera mu nzego zitandukanye bakenerwaho serivise na benshi

Byavugiwe mu kiganiro cyahuje umujyi wa Kigali, Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n’abikorera bo mu Mujyi wa Kigali.

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 17 Mata 2018 cyari kigamije gukangurira abikorera gushora imari, bashingiye ku mahirwe aboneka mu Rwanda, ndetse no kunoza imikorere muri rusange.

Muri icyo kiganiro bagarutse kuri serivisi zitangwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, aho hari abagaragaje ko hari serivisi zimwe na zimwe zitinda bikadindiza abazisaba.

Uyu muturage wo mu karere ka Kicukiro ahamya ko serivisi zimwe na zimwe zidatangwa nk’uko byifuzwa kuko bitinda cyane, agatanga urugero kuri mituweri.

Agira ati “Nk’iyo ushaka mituweri uragenda ugasanga rimwe ntibahari, ubundi ngo genda uzagaruke ejo, waza ugasanga hari abantu benshi kandi abaje nyuma ya saa sita ntibakirwe, bikakuyobera. Ushobora kumara ukwezi kurenga utarayicyura kandi warishyuye kera ngo habuze kashe”.

Arongera ati “Twifuza ko abayobozi bategurira amahugurwa abashinzwe gutanga serivisi zitandukanye bityo bajye bamenya ko ikizinduye umuntu aba agikeneye agihabwe adasiragiye”.

Muhongerwa Patricia, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu mujyi wa Kigali
Muhongerwa Patricia, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mujyi wa Kigali

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali, Muhongerwa Patricia, yemera ko hari aho servisi zigitinda ariko ko hari ikirimo gukorwa ngo bikosoke.

Ati “Twagaragarijwe ko hari aho serivisi zitinda mu nzego z’ibanze, abantu bagatinda guhabwa ubufasha bakeneye kandi bitakagombye, ni yo mpamvu tugiye kubikemura byihuse. Mu mujyi wa Kigali ubundi dosiye y’umuntu ntigomba kurenza iminsi 21 atarahabwa igisubizo”.

Arongera ati “Mu gukemura icyo kibazo twasabye abasaba serivisi ko mu gihe batazihawe uko babyifuza cyangwa zikarenza ya minsi 21 ko bahita babitumenyesha. Ushinzwe gutanga serivisi uzagaragaraho kenshi iryo tinda ntazihanganirwa cyane ko amategeko amuhana ahari”.

Mu bindi byagarutsweho bijyanye na serivisi muri icyo kiganiro, ni ibiciro by’ubwikorezi ku bakora ubucuruzi ndengamipaka bikiri hejuru ndetse n’amahugurwa adahagije kubatangira kwikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

servise ya transport iracyarikibazo gikomeye nigute uzatanga service nziza umaze amasaha 2 kumurongo,utegereje imodoka ngwikujyane kukazi mudutabarize ababaishinzwe kuko batsinda kimironko bongeremo imodoka kko birababaje , wagirango ntabuyo

kazu yanditse ku itariki ya: 2-05-2018  →  Musubize

nimubanze mudukemurire ikibazo cya tranzport, aho umuntu amara amasaha 2 kumurongo ategereje imodoka uwakwereka umurongo wabategereje imodoka batsinda kimironko mugitondo amasaha bamara bategereje imodoka umuntu yakwibaza niba rura ibaho cgse niba yarahunze mwarangiza ngo service nziza mumugi wa kigali

kazu yanditse ku itariki ya: 2-05-2018  →  Musubize

Murebe nko muri District ya Nyarugenge, cyane cyane muri serivisi z’ubuzima! Abantu barakora nbi cyane.

Bisaba iki kugira ngo dosiye y’umuntu bayisinye, niba ibyo bamusabye kuzana byose yabitanze? Abo bakozi nibisubireho cyangwa basezererwe!

Kaanyarwanda yanditse ku itariki ya: 17-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka