Mu mafoto Airbus A330-200 igera bwa mbere mu Rwanda
Airbus A330-200 ya Kompanyi y’indege itwara abantu n’ibintu Rwandair, igeze bwa mbere mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeli 2016.
Iyi ndege yiswe Ubumwe, yatumijwe mu gihugu cy’Ubufaransa mu ruganda ruherereye mu Mujyi wa Toulouse mu mwaka wa 2014, ku mafaranga angana na miriyoni 250 z’amadorari y’Amerika.
Nyuma yo gukorerwa isuzuma yashyikirishjwe ubuyobozi bwa Rwandair kuri uyu wa 27 Nzeli 2016, mu gihugu cy’Ubufaransa.
Yahagurutse mu gihugu cy’Ubufaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ihagurukana abagenzi 38, inyura mu gihugu cy’Ubugande igera mu Rwanda saa tanu z’amanywa.
John Mirenge umuyobozi mukuru wa Rwandair yavuze ko iyi ndege ari iya mbere igeze mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba, ikaba ije gufasha Rwandair kongera umubare w’ingendo ikorera mu mpande z’isi.
Rwandair itegereje indi ndege ya Airbus A330-300 mu mpera z’uyu mwaka. Iyi Izitwa Umurage.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
rwanda ntacyo turabona nibyinshi byiza imana itaraduhishurira, iyoondege nashima ubuyobozi busobanutse
Kuba tubashije kugira iyi ndege yambere igeze mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba, ikaba ije gufasha Rwandair kongera umubare w’ingendo ikorera mu mpande z’isi yose ntakabuza nízadufasha kubona abashoramari benshi kadi izagira níbindi ikmura mugihugu nko gutanga akazi n’ibindi.
Dushimye cyane uburyo dukomeje kwihuta mwiterambere.
Nize ryose twari twarahejeje amaso mukirere
Oooh biratangaje kandi tubashimiye ko badahwema kutugezaho service zinoze.
Oooh biratangaje kandi tubashimiye ko badahwema kutugezaho service zinoze.
Proud to be Rwandan. fièr(e) d’ être Rwandais(e). Mana nziza Mana Ihoraho.turagushima turagushima kuri ibi byiza ukomeza kutugezaho. habwa icyubahiro kubera urukundo ukomeza kutwereka. ha umugisha uru Rwanda ha umugisha Paul Kagame kubera ibyiza akomeje kutugezaho ha umugisha n abayobozi bose bitanga kugirango iki gihugu kigire isura nzima.Ha umugisha iyi ndege maze uzayibere umupilote mukuru aho izajyahose ingendo zoze uzayiherekeze amahoro.n abazayigendamo bose uzabarinde Mana. h umugisha abanyarwanda n abarukunda bose. tubisabye kubwa Yezu Christu. Amina.
Jew nama ndababwira. Nguwucush bugafi nk’ umwana muto niwe azararwa ijuru. Ibyo bivuzengo ntawusaba mukuri NGO ntabone ico yasabye. Brave nibind birikuza pe!! Nugusenga nmdushiz mukur , hama Uwiteka akaduha ivyodusha.thx
Jew nama ndababwira. Nguwucush bugafi nk’ umwana muto niwe azararwa ijuru. Ibyo bivuzengo ntawusaba mukuri NGO ntabone ico yasabye. Brave nibind birikuza pe!! Nugusenga nmdushiz mukur , hama Uwiteka akaduha ivyodusha.thx
Aho tuva turahazi aho tujya turahazi ntacyatubuza kwihuta. Congz Rwandans
Ko twihuta cyane ra! Aka kanya tuguze indege nini muri EAC? Nibyo kwishimirwa pe!