Mu kubaka igihugu ntawe ucyura igihe - Philbert Nsengimana

Jean Philbert Nsengimana wari Ministiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho yatangaje ko n’ubwo avuye kuri uwo mwanya, azakomeza gufatanya n’iyi Ministeri guteza imbere imishinga ifite.

Jean Philbert Nsengimana yasimbuwe na Minisitiri Jean de Dieu Rurangirwa.
Jean Philbert Nsengimana yasimbuwe na Minisitiri Jean de Dieu Rurangirwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017, niho Nsengimana yahererekanije inyandiko za Ministeri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (MITECH) hagati ye na Ministiri mushya umusimbuye, Jean de Dieu Rurangirwa.

Nsengimana yagize ati "Mu rugendo rwo kubaka igihugu ntawe ucyura igihe, n’ubwo mvuye kuri uyu mwanya turacyari kumwe, nakorera Leta, nakwikorera cyangwa nakorera abandi abo ari bo bose".

Yavuze ko azakomeza gukorana na Minisitiri Mushya ku buryo ngo imishinga y’iyi Ministeri nta n’umwe uzahagarara cyangwa ngo udindire kuko atakiri Ministiri.

Ministiri mushya w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa avuga ko asanzwe akorera iyi Ministeri, ariko ko hari ibyo aje kwiga ndetse n’ubumenyi bushya azanye.

Ati "Gahunda banshyikirije nzakora ibishoboka byose kugira ngo zishyirwe mu bikorwa, jye nsanze hari ibyamaze kugerwaho, nsanze hari amategeko, nsanze hari inzego."

Hafashwe ifoto y'urwibutso
Hafashwe ifoto y’urwibutso

Ku wa gatatu tariki ya 6 y’uku kwezi k’Ukuboza, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abaminisitiri babiri bashya, uw’Uburezi hamwe n’ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Aba baministiri ari bo Dr. Eugene Mutimura na Jean de Dieu Rurangirwa, barahiriye imbere ya Perezida Kagame kuri uyu wa gatatu tariki 13 Ukuboza 2017

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Congratulations Jado...the journey began in 1996. Imirimo myiza.

Olivier yanditse ku itariki ya: 10-02-2018  →  Musubize

WARAKOZE IBYO WAKOZE NTAWE UTABIBONA RWOSE Philbert ukomeze ubabehafi

KALISA Claude yanditse ku itariki ya: 15-12-2017  →  Musubize

New Minister,turagushyigikiye, komerezaho Mugenzi wawe yarageze.

Damas yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

Nyamara uragicyuye!

Ikibasumba yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka