Mu cyumweru cy’ubufasha mu mategeko, abagabo bazigishwa kudakubita abagore

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse avuga ko mu cyumweru cyahariwe ubufasha bw’amategeko abagabo bazigishwa kudakubita abagore bitwaje ubusinzi.

Prof Shyaka ubwo yaganiraga n'abaturage
Prof Shyaka ubwo yaganiraga n’abaturage

Icyumweru cyahariwe ubufasha bw’amategeko cyatangijwe mu karere ka Rutsiro kuwa 23 Mutarama 2018, abaturage bashishikarizwa kwirinda ibyaha no kugana abanyamategeko babagezaho ubufasha, ibi bikazatuma abaturage bishimira serivisi z’ubutabera ziva 93.3% zikazamuka.

Prof Shyaka Anastase umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB atangiza ibi bikorwa mu karere ka Rubavu kuwa 24 Mutarama 2018, avuga ko igikorwa kizibanda kunganira abatishoboye mu metegeko ariko no kwigisha amategeko no kuyubahiriza.

Yagize ati “Icyumweru kizibanda gutanga ubufasha bw’amategeko kubafite intege nke, abanyarwanda bagomba gutozwa kurekura ibitari ibyabo aho gukomeza gusiragira mu nkiko, ikindi kizibandwaho ni ukwigisha abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge bituma ibyaha by’ihohoterwa n’urugomo byiyongera, bakagaragarizwa amategeko abihana bakitandukanya nabyo.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse avuga ko abagabo bagomba kwigishwa kudakubita abagore bitwaje ko basinze, mu gihe icyegeranyo cya RGB cyakozwe 2017 kigaragaza ko abaturage 24.5% bemeza ko ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa bihari.

Ati “Ntibikwiye ko abagabo bitwaza ko basinze ngo bakubite abagore babo, kuki batibeshya ngo bakandagire mu makara ashyushye ashyushye? Hazaba ibiganiro byo kwigisha abantu kugira umutima nama no kurangwa n’imico myiza kugira ngo bashobore guharanira uburenganzira bwabo no kubwubahiriza.”

Icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko kizibanda gufasha abanyantege nke mu birebana n’amategeko harimo gucyemura ibibazo by’abana, abagore bafunzwe bafite abana, abantu bashaje bafunzwe hamwe n’abandi bafite ibibazo by’amategeko kandi serivisi bazehererwe ubuntu.

Kwegereza abaturage ubufasha mu birebana n’amategeko bituma barushaho kwishimira serivisi z’ubutabera, hagendewe ku cyegeranyo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB kigaragaza ko abaturage bo mu karere ka Burera 93.4% bishimira serivisi z’ubutabera, naho mu karere ka Kicukiro ni 60.9%, akarere ka Rubavu abishimira ubutabera ni 85%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje kubona abagabo bakubita abagore babo.Imana yavuze ko umugabo n’umugore ari "umubiri umwe".Iyo ukubise umugore wawe,ni nkaho uba wikubita.Aba bose mubona,buriya abenshi ni abakristu!!Ariko ni ku izina gusa (nominal Christians).Kuko abakristu nyakuri,bigishwa na Bible.Ntabwo bigishwa na RGB.Niba baranze kumvira imana binyuze kuli Bible,ntabwo bazaba abantu beza bitewe na RGB.
BIBLE nicyo gitabo cyonyine kigira abantu beza.

GAKELI yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

Ntabwo ari icyumweru cyahariwe ubwunganizi mu mategeko ni ICYUMWERU CYAHARIWE UBUFASHA MU BY’AMATEGEKO

Fanny yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka