Mpayimana wahataniye kuyobora u Rwanda yasohoye indirimbo yifuriza Noheri Nziza abamushyigikiye (Audio)

Mpayimana Phillipe wari umwe mu bakandida biyamamarizaga kuyobora u Rwanda muri Manda ya 2017-2024 ntabashe kwegukana uyu mwanya, yashyize hanze indirimbo yifuriza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire abamushyigikiye.

Phillipe Mpayimana ubwo yiyamamazaga muri Kanama 2017
Phillipe Mpayimana ubwo yiyamamazaga muri Kanama 2017

Iyo ndirimbo Mpayimana yise "Bonne Anne", yahimbwe na Ndagijimana François uzwi cyane ku izina rya filosofe, akaba ari umwe mu bari bamushyigikiye igihe yiyamamazaga.

Aganira n’ishami rya Kigali Today ryandika mu Cyongereza, Mpayimana wagize amajwi 0.73% mu matora aheruka, yagize ati" Muri izi mpera z’umwaka nifuje gushimira abanshyigikiye mu matora, mbatura iyi ndirimbo."

Mpayimana kandi yatangaje ko urugendo rwe muri Politike rutahagaze, ngo kuko mu matora y’Abadepite ateganijwe umwaka utaha aziyamamaza.

Ati" Nzageza ku baturage gahunda yanjye ya Politike, abazayishima bazanshyigikira bampundagazeho amajwi."

Umva iyo ndirimbo

Mpayimana ubusanzwe ni umwarimu, akaba umusizi ndetse n’umwanditsi w’ibitabo.

Uwo mugabo usanzwe ari n’umunyamakuru, yavuye mu gihugu cy’Ubufaransa umwaka ushize aza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora yabaye muri Kanama 2017.

Umuhanzi wamuhimbiye iyo ndirimbo, yise " Bonne Anne, ni na we wari wamuhimbiye indirimbo yifashishaga mu kwiyamamaza.

Iyo ndirimbo akaba yari yayise " Indi ntambwe ya demokarasi n’iterambere."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nakomereze aho turamushigikiye

Tuyambaze revelien yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka