Mpayimana ngo ntazacika intege natsindwa amatora y’Abadepite

Mpayimana Philippe uherutse gutsindwa amatora ya Perezida yagaragaje ko yiteguye kwiyamamaza mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2018.

Mpayimana ubwo yari ari mu kiganiro n'abanyamakuru
Mpayimana ubwo yari ari mu kiganiro n’abanyamakuru

Mpayimana uvuga ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga, yatangaje ibyo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 05 Mutarama 2018.

Avuga ko ashima ibyo igihugu kimaze kugeraho gusa asobanura ko nawe yifuza gutanga umusanzu we wo kubaka igihugu ari muri politiki.

Akomeza avuga ko nk’umukandida wigenga azahatanira amatora y’abagize inteko ishinga amategeko ndetse abinyujije muri uwo mwanya akazaharanira ko nta munyarwanda wakomeza kwitwa impunzi.

Abanyamakuru bamubajije icyo ateganya mu gihe yaba yongeye kugira amahirwe make ntatsindire uwo mwanya maze asubiza ko ibyo bitazamuca intege.

Agira ati “Nzakomeza gutanga umusanzu wanjye ntabwo nzacika intege ariko ubu ndasaba ko mu matora y’abadepite umukandida wigenga wagize munsi y’amajwi atanu ku ijana yajya abarirwa ku ijanisha riri hasi cyane.”

Akomeza avuga ko nk’umukandida uherutse kuva mu matora y’umukuru w’igihugu byari bikwiye ko abamusinyiye yakomeza kubifashisha bitabaye ngombwa ko yongera kujya gushaka abandi ngo bamusinyire.

Mpayimana avuga ko kandi itangazamakuru azakomeza kurikorera ubuvugizi ashakisha uburyo ryakora kinyamwuga ndetse rikazamurirwa ubushobobozi.

Agaruka ku matora y’umukuru w’igihugu yatsinzw, avuga ko yagenze neza ndetse yishimiye ibyayavuyemo ngo akaba ari nacyo gikomeje gutuma ashishikazwa no gukomeza kugaragara mu ruhande rwa politiki y’u Rwanda.

Mpayimana kuri ubu uvuga ko uhugiye mu gushakisha imibereho yikorera ku giti cye, mu matora y’umukuru w’igihugu yatsinzwe yaje ku mwanya wa kabiri agira amajwi 0.73% .
Yakurikiwe na Dr Frank Habineza w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije wagize amajwi 0.48% ari nayo yabaye aya nyuma.

Muri ayo matora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure nk’uko byemejwe n’indorerezi mpuzamahanga, Perezida Paul Kagame niwe wegukanye intsinzi y’umwanya w’umukuru w’igihugu abona amajwi ari hejuru ya 98%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka