Mo Ibrahim ngo anenga abayobozi bayobora nabi gusa

Umuyobozi w’umuryango Mo Ibrahim yemeza ko abantu bamwumva nabi iyo anenga abayobozi batandukanye, akemeza ko anenga abayobora nabi gusa.

Dr. Mo Ibrahim washize umuryango Mo Ibrahim
Dr. Mo Ibrahim washize umuryango Mo Ibrahim

Uyu mugabo w’umuherwe ku mugabane wa Afurika, asanzwe amenyereweho imvugo zinenga bamwe mu bayobozi ba Afurika n’uburyo bayoboramo.

Ariko mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yemeje ko abantu bitiranya ibyo avuga kuko we atajya yibasira umuyobozi utava ku buyobozi.

Yagize ati “Sinjya nenga abayobozi ba Afurika batava ku buyobozi, nenga gusa abayobozi ba Afurika bakoresha ubuyobozi bwabo mu kuyobora nabi. Ibyo bintu bibiri biratandukanye.

“Hari abayobozi bo muri Afurika bakora akazi kabo neza. Abo ntitubanenga, ahubwo turabakunda.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018, umuryango Mo Ibrahim uratanga ibihembo ku bandi bayobozi wemeje ko baranzwe n’imiyoborere myiza. Uyu muryango uri mu Rwanda kandi mu “cyumweru cyahariwe imiyoborere”.

Mo Ibrahim yatangije umuryango we mu 2006, mu rwego rwo kunenga abayobozi ba Afurika badakurikiza ihame ry’imiyoborere myiza. Akaba avuga ko iki cyumweru kizibanda ku mitangire ya serivice mu nzego za leta.

Gusa muri raporo uyu muryango wasohoye muri 2017 ku gipimo cy’imiyoborere muri Afurika, kigaragaza ko n’ubwo ibihugu 40 bya Afurika byari byaragaragaje gutera imbere mu kwimakaza imiyoborere myiza mu myaka 10 ishize, hongeye kugaragara gusubira inyuma kuri byinshi muri byo.

Uyu mwaka harahembwa uwahoze ari Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, kubera uruhare yagize mu miyoborere ubwo yari akiyobora.

Mu muri wikendi yose mbere y’uko inama isoza ku Cyumweru tariki 29 Mata, hazabaho ibiganiro bitandukanye, na Perezida Kagame uri kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe akazageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbanje kubasuhuza mubyukuri igikorwa mo"ibrahim yatekereje ikanagishyira mubikorwa ni kindashyikirwa nge numva nkigihe igihembo kigiye gutangwa hakabura umu perezinda wabaye indashyikirwa numva hazajya harebwa kubandi bayobozi urugero minisitire wintebe,chief of army,presida wasena vis presida;...murakoze

munyaneza yanditse ku itariki ya: 29-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka