Miss Mutesi yibukije buri wese uruhare afite ku burere bw’umwana

Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly, arahamagarira buri wese kumva ko umwana atari uw’uwamubyaye gusa, ko ahubwo ari u’umuryango mugari n’igihugu.

Abana bishimiye guhura n'uhagarariye abari bose mu gihugu.
Abana bishimiye guhura n’uhagarariye abari bose mu gihugu.

Yabivuze kuwa gatandatu tariki 11 Kamena 2016, mu gikorwa cyo gutangiza ibikorwa by’icyumweru cya hariwe polisi “Police week” cyatangiriye mu Karere ka Ruhango ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Agendeye ku nsanganyamatsiko igira iti “Turenge Umwana” Nyampinga Mutesi asaba abantu bose kumva neza agaciro ku mwana, bamurinda ibikorwa bibi bitamugenwe ahubwo akitwabwaho mu guhabwa ibimugomba.

Miss Mutesi vuga umwana wese atari uw'uwamubyaye gusa.
Miss Mutesi vuga umwana wese atari uw’uwamubyaye gusa.

Yagize ati “Niba dushaka iterambere ry’igihugu, ntitwibagirwe n’abana bo bazakibamo ejo hazaza, kuko ntacyo twaba dukora duharanira gutera imbere tutitaye ku mibereho myiza y’abana bacu kandi aribo dushakira amajyambere.”

Yavuze ko kugira ngo bigerweho, ari ugihundura imyumvire abana bagahabwa icyerekezo, bagakurana umurava w’iterambere, bagakura bazi neza icyo bagomba guharanira no kugeraho.”

Leta iri muri gahunda yo guharanira iterambere ry’umwana, harwanywa icyatuma umwana w’umunyarwanda wese aba inzererezi.

Yari yitabiriye itangizwa ry'icyumweru cya polisi ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo cyabereye mu Karee ka Ruhango.
Yari yitabiriye itangizwa ry’icyumweru cya polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo cyabereye mu Karee ka Ruhango.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kizasozwa Taliki 16 Kamena 2016, ubwo Polisi y’u Rwanda izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 16 imaze ishinzwe.

Muri iki cyumweru hateganyijwemo ibikorwa byinshi bitandukanye, bizabanda ku mutekano wo mu muhanda no kwita ku burenganzira bw’umwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umwana ni uwo kubungabunga kuko niwe mbaraga zigihugu cyacu,hashimwe polisi yacu yafashe ingamba zikomeye zo kurengera umwana no gukoraq ubukangurambaga binyuze mu nzego zose nk’uyu mu miss rwose n’uwo gushima n’urundi rubyiruko rwakabaye rumureberaho tukimakaza uburenganzira bw’umwana doreko nta nukura atabanje guca mu bwana, n’abayeyi bagifata nabi abana bakisubiraho nyuma yiyi kampeni tukabona impinduka.

boniface yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka