Miss Jolly nta bwoba atewe n’irushanwa rya Nyampinga w’Isi

Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly avuga ko adatewe ubwoba n’abakobwa bazitabira irushanwa rya Nyampinga w’Isi (Miss World),u Rwanda ruzitabira ku nshuro ya mbere.

Miss Umutesi Jolie avuga ko adatewe Ubwoba n'irushannwa agiyemo ryo Gutora Miss wo ku rwego rw'isi
Miss Umutesi Jolie avuga ko adatewe Ubwoba n’irushannwa agiyemo ryo Gutora Miss wo ku rwego rw’isi

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, cyavugaga ku rugendo rwe nka Nyampinga wa mbere w’u Rwanda witabiriye iri rushanwa riri mu marushanwa ane ya mbere y’ubwiza akomeye ku isi.

Abajijwe intwaro yitwaje zizatuma aza mu ba mbere cyangwa akegukana ikamba, ibintu basanga bigoye kuko u Rwanda ari ubwa mbere rwitabiriye irushanwa.

yagize ati “Ni ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwitabiriye ariko nta bwoba binteye, bariya bakobwa nta bwoba banteye kuko bose ni ubwa mbere bazaba bitabiriye, kandi nariteguye.”

Miss Jolly avuga kandi ko, aterwa imbaraga n’umubyeyi we (mama) udahwema kumushyigikira ndetse akanamugira inama.

Cogebanque, umuterankunga mukuru w’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, yavuze ko izakomeza kumuba hafi mu rugendo agiyemo, kandi bavuga ko atsinze byaba akarusho, kuko bakomeza gukorana ibikorwa bikomeye.

Yizeye kuzahigika bagenzi be agatahana igikombe cya Miss w'isi mu Rwanda
Yizeye kuzahigika bagenzi be agatahana igikombe cya Miss w’isi mu Rwanda

Ishimwe Dieudonné Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, uzaherekeza Miss Jolly, yavuze ko afite amahirwe menshi yo kuba yatsinda cyangwa akaza mu ba mbere kubera ibikorwa yakoze.

Aha yagarutse ku bikorwa bitandukanye by’urukundo yakoze mbere yo kuba Nyampinga na nyuma, nk’aho yatanze ubwisungane mu kwivuza kuri bamwe mu banyarwanda batishoboye.

Miss Jolly yashimiye cyane Rwandair yamuhaye itike izamujyana ejo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

azahaguruka ejo kuwa gatanu hamwe na Ishimwe Dieudonné berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bazamara ukwezi kose mbere y’irushanwa rya Nyampinga w’Isi.

Yatewe Inkunga na Rwandair na Cogebanque
Yatewe Inkunga na Rwandair na Cogebanque
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

ubwiza b’umugore ntabwo arisura

mugabo yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

Amahirwe masa! Uzitware kinyarwanda gusa!

yohani yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

i wish all the best

Abdallah Mohamed yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

Tukwifurije itsinzi kd urugendo rwiza

kwizera yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Tukwifurije itsinzi kd urugendo rwiza+

kwizera yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Miss
We
Are
Rwandan
And
We
Are
Friend
We
Wish
U
To
Win
Good luck
Bye

MADStar yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

icyo nkwisabiye nukuzemera kwambara ubusa niba arukwambara ubusa uzigarukire ink’a zacu zizadutunga

majoro yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Mu Rwanda nta miss dufite wapi kabisa niba n’indi myaka!

dinho yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Agabanye kwitukuza

Rwanda nziza yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

TURAGUSHYIKIYE RWOSE URUGENDO RWIZA.

M.ABDOUL yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

nibyorekakugirubwobakukobyosebirashoboka.uzakoribishoboka utuzamurire ibendera.imanizabanenawe.

niyonteze celestin yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Twifurie miss joll insinzi

kibamba yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka