Miss Aurore yongeye kugaragaza agahinda yatewe no kubura musaza we

Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 ari na wo mwaka musaza we Hirwa Henry yitabyemo Imana, yagaragaje ko agishavuzwa no kubura umuvandimwe we.

Miss Aurore ahamya ko musaza we umaze imyaka itanu yitabye Imana ari mu ijuru
Miss Aurore ahamya ko musaza we umaze imyaka itanu yitabye Imana ari mu ijuru

Hirwa Henry waririmbaga mu itsinda ry’abaririmbyi ryitwa KGB hamwe na Skizzy na MYP, yitabye Imana ku itariki 01 Ukuboza 2012 aguye mu kiyaga cya Muhazi.

Urupfu rwe rwababaje benshi by’umwihariko abari bamuzi cyane kuko yari umuhanzi ubana neza n’abandi.

Miss Aurore wari ukiri mu byishimo byo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2012, uwo mwaka yawusoje nabi kubera urupfu rwa musaza we yakundaga cyane.

Ako gahinda Miss Aurore akomeza kukagaragaza igihe cyose uko umwaka utashye ku itariki ya 01 Ukuboza.

Uyu munis nabwo,abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yongeye kwerekana ko yakundaga musaza we cyane.

Agira ati “Henry, imyaka itanu iruzuye tutari kumwe. Ndashimira Imana ishobora byose yagukunze cyane, nishimira ubuzima yaguhaye, n’igihe yaduhaye ngo tubane na we. By’umwihariko nkanyurwa n’uko icyo gihe Imana yaguhaye wagikoresheje ukwiza urukundo mu bo mwabashije kumenyana bose.”

Mu ibaruwa ndende yakomeje agaragaza ko yashimishijwe no kuba yarabashije gukurana na we, kumenyana na we, kugirana nawe ibihe byiza ariko nanone akababazwa n’uko ibyo bihe byiza atazongera kubibona.

Ati “Gusa menya ko wambereye musaza wanjye mwiza kurusha uko abandi byababaho, ukwiriye kuba mu ijuru. Njyewe n’abandi bashiki bawe ntituzongera kugirana ibihe byiza nawe nka bashiki bawe ariko ubu dufite umumalayika murinzi mu ijuru.”

Henry it’s now 5 years without you. I’m thankful to the Lord almighty who loved you more, I’m thankful for the life he gave you and the time he gave us to spend with you most importantly I’m thankful and happy that you used well your time by spreading love to each and everyone who crossed your path. I’m happy that I had a chance to grow up by your side and learn from you,Thank you for all the memories even tho today we can’t have those precious moment anymore, just know you was the best brother in the world and you deserve to be in heaven. I and my big sisters can no longer have a brother&sister moment but we know we have a guardian angel. i know you will not be happy to see me crying that’s why I chose to be happy and thankful for the life you lived. God took you back at his own good timing and I accept it because he knows what is good for us. I can’t promise you that I’ll never cry again because of your absence but I promise that I will always remember the good moments we shared, your jokes,sense of humor and laugh.On top of everything thank you so much for the choice you made by being a singer, everyday when I watch KGB’s songs it make you alive again and it reminds me how you used come in my room and tell me&show me and make listen to what you were working on and ask me what I think about it.I promise you I’ll be the person you always wanted me to be, that little sister your trusted, whenever I fall I will always remember that you used to tell me that I’m capable and I can be anything I want to be. I promise to make you proud, I promise that I will do my best to take a good care of our family. And I promise that I’ll try my best to achieve what you wanted and wished,except singing 😂 that’s not my talent. May the lord strengthen us(family)friends and fans, Hirwa wacu may you keep resting in eternal peace till we see you again. Que la terre te soit légère. Du fond du cœur la où tu es gravé Je t’aime beaucoup. ❤️

A post shared by Hirwa❤️ (@aurorekayibanda) on

Miss Aurore kandi yanakomoje ku buhanzi bwa Henry avuga ko yishimira kuba Henry yarabaye umuhanzi kuko iyo amukumbuye asubira kureba indirimbo za KGB yaririmbagamo bigatuma yongera kumva amuri hafi, bari kumwe.

Yongeraho ati “Bituma nibuka uko wajyaga unsanga mu cyumba cyanjye ukandirimbira ibyo muri gukoraho (indirimbo zitarasohoka) ukambaza icyo mbitekerezaho.”

Miss Aurore yasoje ibaruwa yongera kwemerera musaza we Henry ko azakora uko ashoboye kugira ngo atamutenguha, amusezeranya kuzagera ku byo yamwifurizaga nka musaza we wamukundaga cyane.

Akomeza amwizeza kandi ko nubwo yateshuka gato azajya yongera agahaguruka agasubira ku murongo.

Ati "Nyagasani akomeze ahe imbaraga umuryango wacu, inshuti n’abafana bacu. Hirwa wacu komeza uruhukire mu mahoro kugeza igihe tuzakubonera. Mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye, ndagukunda cyane!"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mute,komeza
kwihangana
tuzongera tubone
abacu twabuze
Oooh!5ans!Henri RIP!

Patrick yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

sorry again

tuyishimire blaise yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka