Miss Aurore yongeye kugaragaza agahinda yatewe no kubura musaza we
Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 ari na wo mwaka musaza we Hirwa Henry yitabyemo Imana, yagaragaje ko agishavuzwa no kubura umuvandimwe we.
Hirwa Henry waririmbaga mu itsinda ry’abaririmbyi ryitwa KGB hamwe na Skizzy na MYP, yitabye Imana ku itariki 01 Ukuboza 2012 aguye mu kiyaga cya Muhazi.
Urupfu rwe rwababaje benshi by’umwihariko abari bamuzi cyane kuko yari umuhanzi ubana neza n’abandi.
Miss Aurore wari ukiri mu byishimo byo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2012, uwo mwaka yawusoje nabi kubera urupfu rwa musaza we yakundaga cyane.
Ako gahinda Miss Aurore akomeza kukagaragaza igihe cyose uko umwaka utashye ku itariki ya 01 Ukuboza.
Uyu munis nabwo,abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yongeye kwerekana ko yakundaga musaza we cyane.
Agira ati “Henry, imyaka itanu iruzuye tutari kumwe. Ndashimira Imana ishobora byose yagukunze cyane, nishimira ubuzima yaguhaye, n’igihe yaduhaye ngo tubane na we. By’umwihariko nkanyurwa n’uko icyo gihe Imana yaguhaye wagikoresheje ukwiza urukundo mu bo mwabashije kumenyana bose.”
Mu ibaruwa ndende yakomeje agaragaza ko yashimishijwe no kuba yarabashije gukurana na we, kumenyana na we, kugirana nawe ibihe byiza ariko nanone akababazwa n’uko ibyo bihe byiza atazongera kubibona.
Ati “Gusa menya ko wambereye musaza wanjye mwiza kurusha uko abandi byababaho, ukwiriye kuba mu ijuru. Njyewe n’abandi bashiki bawe ntituzongera kugirana ibihe byiza nawe nka bashiki bawe ariko ubu dufite umumalayika murinzi mu ijuru.”
Miss Aurore kandi yanakomoje ku buhanzi bwa Henry avuga ko yishimira kuba Henry yarabaye umuhanzi kuko iyo amukumbuye asubira kureba indirimbo za KGB yaririmbagamo bigatuma yongera kumva amuri hafi, bari kumwe.
Yongeraho ati “Bituma nibuka uko wajyaga unsanga mu cyumba cyanjye ukandirimbira ibyo muri gukoraho (indirimbo zitarasohoka) ukambaza icyo mbitekerezaho.”
Miss Aurore yasoje ibaruwa yongera kwemerera musaza we Henry ko azakora uko ashoboye kugira ngo atamutenguha, amusezeranya kuzagera ku byo yamwifurizaga nka musaza we wamukundaga cyane.
Akomeza amwizeza kandi ko nubwo yateshuka gato azajya yongera agahaguruka agasubira ku murongo.
Ati "Nyagasani akomeze ahe imbaraga umuryango wacu, inshuti n’abafana bacu. Hirwa wacu komeza uruhukire mu mahoro kugeza igihe tuzakubonera. Mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye, ndagukunda cyane!"
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mute,komeza
kwihangana
tuzongera tubone
abacu twabuze
Oooh!5ans!Henri RIP!
sorry again