Minisitiri w’intebe w’u Buhinde azagabira abatuye Rweru inka 200

Minisitiri w’u Buhinde Narendra Modi uzagenderera u Rwanda mu cyumweru gitaha azaremera abaturage bo mu mudugudu wa Rweru inka 200.

Gahunda ya Girinka ni gahunda iranga Abanyarwanda
Gahunda ya Girinka ni gahunda iranga Abanyarwanda

Ikinyamakuru New Dehli cyatangaje ko izo nka azaha abatuye umudugudu w’ikitegererezo wa Rweru, ari inka z’inyarwanda zitazatezwa ikibazo n’ikirere gishya.

Minisitiri w’u Buhinde ushinzwe imibanire mpuzamahanga, T S Tirumurti, yavuze ko umuhango wo gutanga inka ari agace gakomeye mu rugendo rwose rwa Minisitri Modi.

Yagize ati “Kugabira inka abaturage bizaba ari igikorwa cyo gushima Abanyarwanda kubera uburyo babanira neza n’Abahinde bahatuye.”

Minisitiri Modi kandi azajya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugira ngo arebe amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka