Minisitiri w’Intebe mushya yarahiriye imirimo yashinzwe
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edourad yarahiye mu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama 2017.
Perezida Kagame mu ijambo rye,yabanje gushimira Minisitiri w’Intebe mushya kuba yaremeye imirimo yashinzwe.
Perezida Kagame yavuze ko kandi Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente atazakora wenyine kuko azafatanya n’abandi, bityo rero ngo akazi agiye gukora ntikazamugora.
Yakomeje ashimira Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Anastase Murekezi ku kazi keza yakoze mu gihe yari amaze ayoboye Guverinoma.
Yavuze kandi ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, amazina y’abagize Guverinoma nshya atangazwa, hanyuma hagategurwa igikorwa cyo kubarahiza bityo na bo bagatangira imirimo yabo.
Minisitiri w’Intebe mushya Dr Edouard Ngirente, ni umugabo w’imyaka 44 y’amavuko. Yavukiye mu karere ka Gakenke, mu Murenge wa Coko ho mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Yize ibijyanye n’ubukungu muri kaminuza y’u Rwanda, ahava ajya gukomereza muri Kaminuza Gaturlika ya Louvain mu Bubiligi, ahavana impamyabumenyi y’ikirenga PhD, mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ibarurishamibare.
Yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda no mu mahanga, aho mu Rwanda, yabaye umujyanama mu bukungu, aza no kuyobora urwego rushinzwe igenamigambi muri minisiteri y’imari n’igenamigambi.
Agizwe Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’u Rwanda mu gihe yari umujyanama mu bukungu wo ku rwego rwo hejuru muri Banki y’isi, aho yarebereraga ibihugu bisaga 20.
Inkuru zijyanye na: newgovernment2017
- Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford mu batagaragaye muri Guverinoma nshya
- Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
- Murekezi wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Umuvunyi mukuru
- Aba nibo bagize Guverinoma nshya
- Guverinoma nshya irarara igiyeho
- Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|