Minisitiri w’Intebe Murekezi arizeza abarimu ko ibibazo bafite bizakemuka

Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase arizeza abarimu ko ibibazo bitandukanye bafite bizagenda bikemuka kuko hari n’ibindi byinshi Leta y’u Rwanda yakemuye.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yizeza abarimu ko ibibazo bafite bizakemuka. Aha yari ari kumwe n'abayobozi batandukanye bifotozanya na zimwe mu ntore z'Indemyabigwi
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yizeza abarimu ko ibibazo bafite bizakemuka. Aha yari ari kumwe n’abayobozi batandukanye bifotozanya na zimwe mu ntore z’Indemyabigwi

Yabitangaje ubwo yasoza itorero ry’Indemyabigwi ry’abarimu bo turere twa Musanze, Gakenke, Burera na Nyabihu, bari bateraniye mu mujyi wa Musanze, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2017.

Agira ati "Leta y’u Rwanda yakemuye byinshi kandi yageze kuri byinshi niyo mpamvu nibikibagoye bizakemuka.”

Akomeza avuga ko bakwiye kugira ishema kuko uruhare bagira mu burezi nta wabona ikuguzi cyabwo. Agira ati “Ishema rya Mwarimu ni ukurerera igihugu.”

Abarimu bo mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke na Nyabihu nibo basoreje itorero mu mujyi wa Musanze kuri Stade Ubworoherane
Abarimu bo mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke na Nyabihu nibo basoreje itorero mu mujyi wa Musanze kuri Stade Ubworoherane

Abarimu batandukanye bakunze kuvuga ko umushahara bahembwa utajyanye n’ibiciro byo ku isoko bihora bizamuka.

Gusa ariko Minisitiri w’Intebe akomeza ahamagarira abarimu kwiteza imbere bagendeye kuri gahunda zitandukanye Leta yabashyiriyeho.

Ati "Mwashyiriweho umwarimu Sacco, Girinka mwarimu n’icumbi rya mwarimu kandi n’izindi gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’umunyarwanda ntimuzihejwemo.”

Iri torero ry’abarimu ryari rimaze iminsi 10 ryari rihuje abarezi bigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yigisha ubumenyi n’ayigisha imyuga n’ubumenyingiro, yaba aya Leta, afashwa na Leta n’ayigenga mu gihugu hose.

Mu Rwanda hose ryitabiriwe n’abarezi 54895 batorejwe ku masite 131 yo mu turere twose tw’igihugu.

Abarimu barangije itorero bagaragaje ibyo baryigiyemo birimo akarasisi ka gisilikare
Abarimu barangije itorero bagaragaje ibyo baryigiyemo birimo akarasisi ka gisilikare

Minisitiri w’Intebe, Murekezi yakomeje abwira abarimu ko bagomba gutandukana n’ingeso mbi zose zishobora kubanduriza isura mu muryango nyarwanda.

Yababwiye ko nta mwarimu ukwiye kugaragara mu byaha bya ruswa, asambanya abana b’abakobwa yigisha cyangwa ngo agaragare mu bikorwa bihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abo barimu bashoje itorero bahigiye imbere ya Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Malimba Papias ko bagiye kurushaho guteza imbere uburezi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mutubwire igihe abashaka gukora uyu mwaka bazakorera!???

NIYONKURU IRIZA Alliance yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

Twishimiye uko leta yacu idutoza indagagaciro nakirazira byumuco nyarwanda kuri buriwese ariko koko byari bikwiye ko hakwigwa uburyoki umushahara wa mwarimu wahuzwa n ibiciro byokwisoko doreko nibitaribi byakemutse.

samuel yanditse ku itariki ya: 12-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka