Minisitiri Mushikiwabo ntiyemeranya na NEC ku cyemezo cyo kugenzura imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amatora

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko mu gihe cy’amatora Abanyarwanda bakwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga bakavuga ikibari ku mutima batarinze kubisabira uruhushya.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo

Arabitangaza nyuma y’uko Komisiyo y’amatora mu Rwanda (NEC) itangaje ko mbere y’uko Abakandida biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika basakaza ubutumwa bwabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bagomba kubanza kubunyuza kuri NEC kugira ngo irebe niba ntawe busesereza cyangwa budatanya Abanyarwanda.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo avuga ko atemeranya na NEC ku buryo iyo gahunda izakorwa.

Agira ati “Nubaha cyane Komisiyo y’amatora ariko sinemeranya nayo, ko Abanyarwanda mu matora bagomba ikibari cy’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga. Amategeko yacu abuza ubutumwa busesereza cyangwa bubiba amacakubiri ariko ntabwo abuza gushaka amajwi.”

Uko niko Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje abinyujije kuri Twitter
Uko niko Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje abinyujije kuri Twitter

Hashyizweho uburyo butandukanye abakandida biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika bazakoresha biyamamaza kugira ngo bagere ku bantu benshi. Ubwo buryo burimo inama n’imbuga nkoranyambaga.

Komisiyo y’amatora niho yahereye ishyiraho amabwiriza agenga uburyo bwo kwiyamamaza hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga kuko butari busanzwe bukoreshwa.

Prof Kalisa Mbanda, umuyobozi wa Komisiyo y’amatora yatangaje ko hazanitabazwa inzego zishizwe itumanaho mu gihugu kugira ngo bazabafashe kubikurikirana.

Akomeza avuga kandi ko, ku munsi ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangiriraho nta mukandida wemerewe gukoresha imbuga nkoranyambaga ashaka amajwi.

Kwiyamamaza biteganijwe gutangira ku itariki ya 14 Nyakanga 2017. Amatora nyirizina biteganijwe ko azaba ku itariki ya 04 Kanama 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uyu mubyeyi avuze ukuri kabisa. Ahubwo se Komisiyo ivuga kubanza kureba Ubutumwa, imaze kubureba bwangeraho nkabwohereza nabuhinduyemo akandi byabazwa uwabunyoherereje.
hazakurikizwe Criminal code, uzasesereza abibazwa, ariko n’abandi batahagaritswe amaraso.
Sister Louise, ndagukunda

jarama yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Ibyo Minister Louse avuga ni ukuri kutavangiye 100%, I am supporting your argument. Ukwiye no kuzaba Presidente w’u Rwanda mu myaka iri imbere. Imana izabidufashemo.

manzi yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Ariko se ubundi ububasha bwa Komisiyo y’Amatora butangirirahe bukagarukira he cyangwa ikibazo ni abayiyoboye batangaje ibyo badasobanukiwe.

Ibivugwa yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Ibyomushikiwabo avuga nibyagaciro ntampamvuyatuma tutavuga ukotubibina

Emmanwel hagenimana yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

ndameranya cyane na Minisitiri mushikiwabo kuko ibi nibyo bikwiye kuba bikorwa, ntago abanyarwanda dukwiye kubuzwa kuvuga cyangwa kwerekana ibyo dutekereza kuko uwo tuzatora tuzamutora kuko tumukunze kandi imbuga nkoranyambaga umuntu azandikaho icyo we ubwe atekereza! batureke twisanzure

irene yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka