Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana yeruye asaba imbabazi abashyitsi b’abanyamahanga bitabiriye inama mpuzamahanga ku buhinzi bukoreshwa ikoranabuhanga yaberaga mu Rwanda kuva ku wa 13 kugeza 16 Kamena 2016, ku byaba bitaragenze neza muri iyo nama.
Kigali Today yamenye ko abitabiriye iyi nama babangamiwe no kubura amafunguro ahagije mu gihe gikwiye, kuyabona bigoranye igihe yabaga ahari, ndetse no kutagira ababayobora bahagije mu gihe babaga bakeneye kugira ibyo bamenya ku mirimo y’inama.
Ubwo bari mu birori byo kwishima no gusoza inama mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi abashyitsi n’abandi batanogewe n’ibyo babonye mu nama, avuga ko yemeye kwirengera amakosa yakozwe n’abo bari bafatanyije gutegura iyo nama.
Minisitiri Mukeshimana yagize ati "Hari ibitaranogeye abashyitsi bacu n’abandi bitabiriye inama. Ni amakosa twemera ku ruhande rwacu nk’abateguye inama, by’umwihariko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yateguraga iyi nama ku buryo bwihariye.”
Yakomeje agira ati "U Rwanda rusanzwe rwakira abashyitsi neza ndetse abakurambere bacu badutoje kumenya ko umushyitsi ari umwami, bityo tukaba tutanezejwe n’ibitaratunganiye abashyitsi n’abitabiriye inama bose. Gusa uwo si umuco w’i Rwanda, ndetse turizera ko abazatugenderera ubutaha tuzabakira neza uko Umunyarwanda nyawe yabitojwe."
Inama mpuzamahanga ku buhinzi bukoreshwa ikoranabuhanga yaberaga mu Rwanda, yateguwe n’Ihuriro FARA (Forum for Agricultural Research in Africa) rifite icyicaro muri Ghana, bayitegura ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’u Rwanda (MINAGRI).
Abitabiriye iyi nama bagera ku bihumbi bine baje baturutse imihanda yose ku isi, bashaka kwigira hamwe uko urwego rw’ubuhinzi rwakwitabirwa n’abakiri bato, abanyemari n’impuguke, ariko rugatanga umusaruro uhagije mu kugaburira abaturage ba Afurika.
Ibyo kuba abitabiriye iyi nama bataranyuzwe na bimwe birimo amafunguro make kandi atabonekera igihe, bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida Paul Kagame anenze bamwe bakora mu mirimo yo kwakira abashyitsi kuko no mu nama yiswe "World Economic Forum Africa" havuzwe ko abayitabiriye batanyuzwe n’ingano y’amafunguro bazimaniwe.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Min. yagize neza gusaba imbabazi gusa si nanjye nk’umwe mubateguye iyi nama nababwira ko atari u Rwanda rwari rufite Task yo kugaburira aba bashyitsi nubwo byumvikana neza ko byakorewe mu Rwanda. Twe twari dushinzwe gutwara abantu kandi byagenze neza, mutubabarire kubitaragenze neza muri iyi nama gusa Task twari dufite yo yagezweho.
Ubundi aya manama ya buri mwanya abera mu Rwanda arimo byinshi ahishe ariko icya mbere ni uko ubukungu butameze neza noneho abayobozi b’igohugu bagashakisha icyazanira abacuruzi ifaranga cyane cyane abubatse amahoteri kuko bari batangiye guhomba. Kubera iyo mpamvu rero ibyinshi bikorw nta myiteguro ihagije kuko ntabwo impande zose zivugana ku bigiye gukorwa kugira ngo bose bitegure bihagije. Abanyamhoeri barataka bati twabuze abayararamo. Leta nayo iti muceceke ngiye kubazanira amafranga mubone uko mwishyura amadeni mwafashe. Ariko ibyo byose bikorwa nta gahunda ikozwe yizwe neza kuko harimo inyungu z’abategetsi cyane cyane ko ayo mahoteri amanshi abtegetsi bafitemo amafranga bashoyemo. Ikindi kandi za Banki zabahaye amadeni nanone abategetsi bafitemo amafranga bashoyemo. Byose rero murabona ko harimo ibintu byinshi bigenda bihuriranye mu nyungu z’ubucuruzi. Mbese bimeze nko gusahuranwa buri wese agira ngo akuremo aye hatitawe mu byo gufata neza abagana ayo mahoeri. Ikigamijwe ni amafranga ba nyirayo bavoma muri abo bashyitsi.
Abaza mu nama batatumiwe nibo bateza ibyo bibazo byose. ubutaha bazajye bakora control kuburyo inama zitabirwa n’abazitumiwemo. Apana ubonetse wese.
ibi bigaragaza ruswa iri muitangwa ry’ amasoko,bazatubwire icyo bahanishije uwabigizemo uruhare naho ubundi tuzajya duhora duseba kandi ibiryo bitabuze.
Mbega umuyobozi mwiza Mukesha ndamukunze pe ni umuntu mwiza usaba imbabazi agakosora amakosa Imana izaguhembe ariko rero aya makosa si ku bashyitsi abaye , no ku nama zitegurwa n’ibigo bitandukanye akenshi usanga hari igihe Hotel zirangarana abari mu nama cyangwa bakabaha bike ngo niko bimeze nabo bakabura aho babariza bakihangana bagataha, bose bazakosore pe
kuki abayobozi birengagiza ko mu rwanda hari ikibazo cy’ibiribwa,ubu birahenze cyane
Ibi biterwa n ’uburyo muba mwatanzemo isoko haba harimo ikimenyane hatagendewe kubushobozi bw’uwo mwarihaye cyakora umenya barabonye ko ko k’ubuhinzi bufite ikibazo gikomeye gitumye babura n’amafunguro
Uru ni urugero rw’umuyobozi mwiza. Amenya aho abo ahagarariye bakosheje akabasabira imbabazi ubundi akajya kubacishaho akanyafu. Nizere ko ariyo step ikurikiyeho.
inzara ni mbi bavandi!Burya amatwi afite inzara ntiyumva.Gusaba imbabaxi rero kubo wicishije inzara ksndi hatabuze ubushobozi nibyiza.