Minisitiri Kaboneka yumijwe n’ubuharike buri i Musanze

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yumijwe n’ibibazo by’ubuharike biri mu Karere ka Musanze byateje ingaruka mbi muri imwe mu miryango.

Minisitiri Kaboneka akangurira abaturage bo muri Musanze gucika ku muco mubi w'ubuharike
Minisitiri Kaboneka akangurira abaturage bo muri Musanze gucika ku muco mubi w’ubuharike

Tariki 30 Nzeli 2016 ubwo Minisitiri Kaboneka yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, mu gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2016/2017, yaganiriye nabo bamugezaho ibibazo ndetse n’ibyifuzo.

Minisitiri Kaboneka yatangajwe no kubona ko mu bibazo 10 byamugejejweho, hari higanjemo iby’ibuharike bukowa na bamwe mu bagabo bashakira abagore ku bandi, n’abakobwa bijyana ku bagabo ngo babagire abagore hatubahirijwe amategeko.

Agira ati “Ishusho rusange nkuye mu karere ka Musanze ni iy’umuco mubi w’ubuharike no kwishyingira. Abakobwa barishyingira bagerayo bagasanga abandi bagore hanyuma n’abagabo bashuka abakobwa”.

Yakomeje ahanura abanyamusanze abasaba kureka uwo muco mubi, ubateza ibibazo mu miryango.

Yabwiye ababa bafite umutima wo kujya mu buharike, kubireka. Ahubwo asaba abagabo kubana n’umugore bashhakanye mu buryo byemewe n’amategeko, hirindwa ko amategeko yabibahanira.

Ati “Burya iyo umugabo aharitse umugore we aba yishe amategeko kandi arabihanira”.

Bamwe bisobanuye ku kibazo cy'ubuharike nyuma yo kugishinjwa n'abagore babo
Bamwe bisobanuye ku kibazo cy’ubuharike nyuma yo kugishinjwa n’abagore babo

Ababyeyi basabwe uruhare rwabo mu kurushaho kwigisha abana babo cyane cyane ab’abakobwa. Kugira ngo bareke umuco mubi wo kwishyira abagabo ngo babagire abagore.

Nta mubare nyawo uzwi w’imiryango yo muri Musanze igaragaramo ubuharike. Gusa ariko abaturage bagaragaza ko ihari ko ndetse bene iyo miryango ibayeho nabi. Ngo ihora mu ntonganya, abana bakahagorerwa.

Nsekanabo Théogene, utuye mu murenge wa Gacaca, atangaza ko nta cyiza cy’ubuharike usibye guteza amakimbirane mu muryango.

Agira ati “Ubuharike buteza amakimbirane mu miryango bugatuma abana bavutse bandagara bakaba ibirara kuko baba batitaweho n’iwabo”.

Abaturage b’Umurenge wa Gacaca banakanguriwe gahunda yo kuboneza urubyaro birinda kubyara abo badashoboye kurera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nitwa Ndikumukiza Eric Nukuri Birakabijepe Gewekuruhande Rwange Numva Bidakwiye Kuko Ahoniho Hava Impfuzahatonahoto Rwose Abagabo Nibamenyeko Ibyobitagezweho Murakoze

Ndikumukiza Eric yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka