Minisitiri Kaboneka yatunguwe n’umwanda yasanze i Rusizi

N’ubwo Akarere ka Rusizi karimo umujyi ubarirwa mu mijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali karacyanengwa kugira umwanda ugaragara mu duce dutandukanye.

Minisitiri Kaboneka ntiyiyumvisha ukuntu Umujyi wa Rusizi urangwamo umwanda
Minisitiri Kaboneka ntiyiyumvisha ukuntu Umujyi wa Rusizi urangwamo umwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka nawe yabigarutseho ubwo yasuraga ako karere ku itariki ya 31 Ukwakira 2017.

Mu biganiro yagiranye n’abacuruzi, abanyamadini n’amatorero n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye yasobanuye ko Rusizi ari yo ifata umwanya wa mbere mu kugira umwanda.

Minisitiri Kaboneka yabasobanuriye ko umwanda ugaragara hirya no hino ahatangirwa serivisi zitandukanye nko mu tubari, ku masoko, aho abantu bafatira amafunguro n’ahandi.

Agira ati “Mu mujyi itandatu ya mbere muri iki gihugu muracyari inyuma ku kintu cy’umwanda. Tugiye mu mwanda murafata umwanya wa mbere rwose. Nagirango mbivuge abanyarusizi muracyafite umwanda. Ntabwo naza aha ngo ngende nsigirize ntababwiye ukuri turabakangurira kwitabira isuku.”

Akomeza avuga ko kuba Rusizi yaratoranijwe mu mijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali abahatuye bagomba kubiharanira bagira isuku ahantu hose.

Minisitiri Kaboneka akomeza abwira abanyarusizi ko bagomba gushyira hamwe bagaca burundu umwanda uhagaragara.

Umujyi wa Rusizi uri mu mijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali
Umujyi wa Rusizi uri mu mijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali

Abikorera bo mu Karere ka Rusizi nabo bemera ko mu karere kabo hagaragara umwanda. Bavuga ko ariko uterwa n’ubutaka bubi bwaho.

Bahamya ko iyo imvura iguye izamura ibyondo ahantu hose hakandura, ibintu Minisitiri Kaboneka atemeranywa nabo.

Umwe mu bikorera witwa Mudaheranwa Casimir agira ati “Ntabwo mubeshye ariko hari ikibazo cy’imiterere y’ubutaka. Ngira ngo mbashimire kuri iyi mihanda muri kuduha igihe izaba yuzuye isuku izarushaho.”

Si ubwa mbere Akarere ka Rusizi kanengwa kugira umwanda kuko abayobozi batandukanye bagasura ntibagenda batavuze ko bahabonye umwanda ukabije.

Abikorera b'i Rusizi biyemeje kwikuraho igisebo cy'umwanda
Abikorera b’i Rusizi biyemeje kwikuraho igisebo cy’umwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nuko minisiter yibikorwa remezo nta mihanda ijya ihashyira niba aruko ari kure? Ariko hari amahirwe kurusha indi migi niwo mugi ukora ku bihugu bitatu burundi congo hakaba ni kiyaga mumugi rwagati

rusiz yanditse ku itariki ya: 3-11-2017  →  Musubize

uretse ikibuga cyindege bafite land I nabwo burya kirahakwiye kuko nikure yigihugu sana amazi bafite yo ntacyo abamariye rubavu niyoyayabyaje umusaruro inzuzigize umugi nizakera change ntamihanda

ko yanditse ku itariki ya: 2-11-2017  →  Musubize

Abanyarusizi bakwiye kubyaza umusaruro ubukungu karemano bafite bakagira isuku ndetse n’ubukire.Kuba aka karere gakora no kumupaka w’u Rwanda na RDC byonyine byagatumye baharanira kugi isuku kuko bagendererwa n’abantu batandukany.Ariko nanone Umukuru w’igihugu ahora akangurira Abanyarwanda muri rusange kugira isuku ku mubiri n’aho dutuye.Abanyarusizi nizere ko impanuro za Minister zabahwituye.

Elivis Ntaganda yanditse ku itariki ya: 2-11-2017  →  Musubize

Biratangaje aliko ibyo minister avuga nibyo kabisa nta suku iharangwa namba ikibabaje nuko mumigi 6 yunganira umujyi wa Kigali Rusizi ntabandi,babarusha umugi munini kandi wubatse neza uretse Kigali yonyine umugi utasanga,ahandi amazi ikibuga ki ndege mumugi gikurikiye kanombe, kuba aba mbere kumwanda,biteye isoni nabanya Rusizi bigaye,aliko buriya barumva,ubu nubwa kabiri bababwira ubutaha bazaba, aba kabiri bakurikire, Kigali cyangwa bave kurutonde abandi bakomeze ntamujyi,wambere kumwanda*

gakuba yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

minister ntiyabeshye muzarebe mumugi za pubele bashyiramo imyanda yose ziriruhande rwisoko usanga ibisazi bizivamo byuzuye nokusambaza guciragura aho babonye umugiwarusizi uhageze nimuri Congo neza ntasuku namba namwe banya cyangugu nshuti zu Rwanda muve kumwanda

yes yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka