Minisitiri Kaboneka yahakanye iby’uko Abameya bashyirwaho kuri ‘TEKINIKI’

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko Guverinoma itajya yivanga mu byo gushyiraho umuyobozi w’akarere runaka, hitwajwe impamvu runaka.

Minisitiri Francis Kaboneka muri Studio ya KT Radio, Radiyo ya Kigali Today
Minisitiri Francis Kaboneka muri Studio ya KT Radio, Radiyo ya Kigali Today

Abitangaje nyuma y’uko mu Rwanda hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’abayobozi b’uturere begura mu buryo butunguranye kandi bakegura bakurikiranye ari benshi.

Abenshi muri abo bayobozi b’uturere bagiye batanga amabaruwa y’ubwegure bavuga ko ari “ku mpamvu za bo bwite”.

Ibyo byatumye abaturage bibaza ko abo bayobozi baba barahawe imyanya batabishoboye, inshingano zababana nyinshi bagahitamo kwegura.

Ariko Minisitiri Kanoneka wari witabiriye ikiganiro cyaciye kuri KT Radio, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kamena 2018, yavuze ko buri muyobozi yeguye kubera impamvu zitandukanye n’iz’undi.

Yagize ati “Abayobozi b’uturere batorwa n’inteko ihagarariye imirenge yose. Abagize iyo nteko bava mu karere kose bakaba ari na bo batora umuyobozi w’akarere.”

Muri Gashyantare 2016, nibwo haherukaga kuba amatora y’uturere, ubwo hatorwaga ababyobozi b’uturere 30 tugize igihugu. Ariko nyuma y’imyaka ibiri gusa muri itanu baba bemerewe, abagera ku 10 bamaze kwegura. Bamwe muri abo bagiye begurana n’abari babungirije.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Aimable Udahemuka, ni we wabimburiye abandi kwegura. N’ubwo yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite, Inama Njyanama y’akarere yavuze ko yari asigaye arangwa no gusuzugura no kutitabira inama z’akarere bikadindiza imihigo.

Hakurikiyeho Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha, ariko we yirukanywe na Njyanama akekwaho kunyereza umutungo wa Leta.

Nyuma ye hakurikiyeho ukwegura mu turere dutandukanye, turimo abayobozi ba Ruhango, Huye, Nyaruguru, Rusizi, Nyabihu, Gicumbi, Nyagatare, Kayonza na Bugesera.

Minisitri Kaboneka asobanura ko bamwe muri abo bayobozi bagiye birukanwa nyuma yo kunanirwa kuzuza inshingano, mu gihe abandi bagiye babona andi mahirwe.

Avuga ko n’ubwo benshi baba batowe kandi bagiriwe icyizere, bitavuze ko hari ureba mu mitima yabo. Ati “Bamwe beguye nyuma yo kubona ko imihigo yari hejuru kurenza uko babiteganyaga.

“Kuba umuyobozi yaratowe n’abaturage ntibivuze ko aba ari malayika. Babatora kubera icyizere baba babafitiye ariko ntawe ureba mu mitima yabo. ”

Uko kwegura kwa hato na hato kwakajije umurego mu gihe abo bayobozi biteguraga gusinyana imihigo na Perezida wa Repubulila Paul Kagame, biteganijwe muri Kamena 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Biranshimisha gusoma comme ta nkizi rwose. Binyereka jo mu gihugu cyacu ukuli kuzwi . Abanyarwanda bazi byose bagahitamo kwinumira NgO bucye.

Gaspard yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

Byaba bibabaje niba minister atazi uko amatora yaba mayors akorwa!! cg aba atebya kugirango abantu bisekere??

kacel yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

yabihakana atabihakana abamayor bashyirwaho kuri kata barabanoma ntibishyirirwaho n’abaturage bazahindure gahunda

alias yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Rwose Nyakubahwa Minister, ba umunyakuri. Iyo uhakana ukuri nawe uzi, niwowe biremerera. Uko Mayors bajyaho birazwi. Hajyaho uwo mushaka ko ajyaho. Iyo mubonye umukandida ushobora kurusha amajwi uwo mushaka, mumuregeka gukuramo candidature ye. Ibyo rwose urabizi Nyakubahwa Minister. Byemere niko system yubatse.

Kagina yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Murakoze Nyakubahwa Minisitiri kutugezaho ikiganiro kiza rwose. Tuzi neza ko no muri Demokarasi abantu bashobora kuyoborwa gutora inyangamugayo kandi izageza abaturage ku iterambera inesa n’imihigo rwose birumvikana. Ariko hari aho usanga rwose abayobozi ari ntacyo bagejeje kubaturage. Muzagenzure mu turere beguyemo muhereye Nyagatare, Bugesera n’ahandi muzasanga iyi myaka 2 bari bamazeho yarabaye iyubusa.

alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka