Minisitiri Kaboneka arakebura abayobozi b’imidugudu bateshuka ku nshingano

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yibukije abayobozi b’imidugudu muri Nyamasheke ko bagomba gushyira mu bikorwa inshingano zabo barwanya akarengane mu baturage.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Kaboneka Francis asaba abagize komite nyobozi z'imidugudu guca akarengane mu baturage
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis asaba abagize komite nyobozi z’imidugudu guca akarengane mu baturage

Yabibabwiye ibi ubwo yasuragaba abayobozi b’imidugudu 930 baturutse mu mirenge itanu kuri 15 igize akarere ka Nyamasheke, bari mu itorero ribafasha kurushaho kunoza inshingano zabo, tariki ya 07 Ukuboza 2016.

Agira ati « Icya mbere bagiye gukora ni uko bagiye gushyira mu bikorwa za nshingano zabo nyazo bashinzwe.

Barwanya akarengane, barwanya ihohoterwa riri hariya, batoza abanyarwanda kuba abaturage beza kuko iterambere ryose tuvuga rishingiye ku muturage kandi nibo babana n’abaturage umunsi kuwundi. »

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko biteze umusaruro ku bayobozi b ;imidugudu yabo nibava mu itorero; nkuko Ngabonziza Charles abisobanura.

Agira ati « Ikintu cya mbere badufasha ni kuri serivisi kuko hari igihe utegereza abayobozi ngo bagukemurire ikibazo ukababura ariko ndizera ko hariya mu itorero bazahava bize indanga gaciro na kirazira bakajya batanga serivisi neza uko bikwiye. »

Mugenzi we witwa Marie Nyirabashyitsi agira ati « Bazadufashe gukura abantu mu manegeka badufashe gutura mu midugudu. »

Abayobozi b’imidugudu bitabiriye itorero bavuga ko amasomo bamaze kwigira mu itorero azabafasha guhindura imyumvire y’abaturage ; nkuko Uwambaje Jeanne, umwe muri bo abisobanura.

Agira ati « Twebwe imbaraga twazihawe, ubushake turabufite tugiye kumanuka tugende muri ba baturage batugiriye icyizere bakadutora duhindure imitekerereze n’imyumvire yabo kugira ngo tubashe kubageza ku iterambere nyakuri. »

Abagize komite z’imidugudu bagera ku 2518 bo mu karere ka Nyamasheke nibo bari mu itorero rizamara icyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka