Minisitiri Kabarebe ntazitaba umushinjacyaha w’Umufaransa Jean-Marc Herbaut

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe ntaziregura ku birego by’umucamanza w’Umufaransa umushinja hamwe na FPR kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal ku itariki 6 Mata 1994.

Minisitiri w'ingabo Gen Jamas Kabarebe
Minisitiri w’ingabo Gen Jamas Kabarebe

Uwo mucamanza witwa Jean-Marc Herbaut, yatanze impapuro zisaba Minisitiri James Kabarebe kwitaba ku itariki 14 Ukuboza 2017, kugira ngo amubwire ibyo avugwaho n’umuntu wahoze ari mu ngabo z’u Rwanda wahunze, akaba afite amakuru mashya agaragaza uruhare rwa FPR muri iki gikorwa.

Muri iyi nkuru dusanga ku kinyamakuru Jeune Afrique, abunganira Minisitiri Kabarebe bahise batesha agaciro uko guhamagazwa kwe kuko n’ubusanzwe ibivugwa n’uwo musirikare babifata nk’ibinyoma bidafite aho bishingiye.

Mu kiganiro bagiranye na Jeune Afrique, abunganira Kabarebe na Jack Nziza, umusirikare mukuru w’u Rwanda nawe uri muri iyo dossiye, bavuze ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma umuminisitiri w’ingabo uri mu kazi ashobora kujya mu bufaransa kumva amagambo y’umuntu udafite ishingiro mu byo avuga.

Ku wa mbere tariki 11 Ukuboza 2017, i Paris mu Bufaransa mu biro bya Jean-Marc Herbaut, umucamanza ukurikirana abakora iterabwoba, ni bwo abunganira Minisitiri Kabarebe bamukuriye inzira ku murima ko ministre Kabarebe atazitaba ubwo butumire.

Umugabo wahoze afite ipeti rya sergent mu ngabo z’u Rwanda James Munyandinda, uhabwa izina rya Jackson Munyeragwe mu bushinjacyaha, muri Werurwe 2017 ni bwo yumviswe n’umucamanza w’umufaransa ashinja ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Bernard Maingain na Léon-Lef Forster, bunganira Gen James Kabarebe bagaragaje ko ibyo Munyeragwe avuga nta kimenyetso na kimwe kugeza ubu agaragaza, ku bw’iyo mpamvu bagasanga umukiliya wabo atagomba guta umwanya yitaba ubucamanza.

Abunganira James Kabarebe na Jack Nziza n’abandi basirikare batanu bari muri dosiye, batanze ingingo eshanu bashingiraho bavuga ko nta mpamvu igaragara yatuma yitaba.

Muri zo harimo kuba mbere na mbere baramaze gutanga ibisobanuro basabwaga no kuba barakoranye n’ubutabera uko bwabyifuzaga bagasubiza ibibazo byose babazwaga kuri iyo dossiye.

Indi mpamvu kandi igaragazwa ni uko uyu mutangabuhamya Munyandinda , nta bimenyetso bifatika agaragaza mu byo avuga, hakibazwa niba hatari undi muntu ubyihishe inyuma ugamije gusa guharabika izari ingabo za FPR.

Hari mu mpera z’umwaka wa 2010, ubwo bitabaga umucamanza Trévidic waruri i Burundi icyo gihe yari ashinzwe kumva ibisobanuro by’abashinjwa.

Ubufaransa buracyahakana uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ubufaransa buracyahakana uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Icyo gihe ndetse ni bwo umucamanza Trévidic yatesheje agaciro impapuro zasabaga kubata muri yombi mu mpera za 2006 zari zanditswe n’umucamanza w’umufaransa Jean-Louis Bruguière.

Ku ruhande rwa guverinoma y’u Rwanda, ibirego by’ubufaransa ku basirikare bakuru ba RPF Inkotanyi, nta kindi bishingiraho usibye ipfunwe rya leta y’Ubufaransa no gukomeza kuyobya uburari kubera uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iyi dosiye yafunguwe hakaba hagiye gushira imyaka 20, yagiye igerageza kurangizwa no gufungwa inshuro ebyiri mu mwaka wa 2014 ariko ikongera igafungurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubushotoranyi bwugihugu cyubu France kurwanda twarabirambiwe birengangije ibibi bakoreye abanyarwanda Afande wacu bamushakaho iki ubutwari bwa kabarebe ninde ubuyobewe nubudasabwe

Nsanzumuhire j bosco yanditse ku itariki ya: 17-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka