Minisitiri Gatete yakirijwe ibimenyetso bya mbere by’ikoreshwa nabi ry’amafaranga muri MININFRA

Minisitiri Amb. Gatete yatangiye kubona ibimenyetso bya mbere by’imikoreshereze mibi y’amafaranga muri MININFRA.

Min Gatete akora ihererekanyabunasha na Min Musoni
Min Gatete akora ihererekanyabunasha na Min Musoni

Ambasaderi Gatete yabitangaje nyuma guhererekanya inyandiko na James Musoni wayoboraga iyi minisiteri kuva muri 2015.

Ministiri Gatete avuga ko ataracukumbura byimbitse ibikubiye mu nyandiko z’iyi minisiteri ariko akizeza ko agomba guhindura isura mbi iyi ministeri yari ifite irimo n’ikimenyane mu itangwa ry’akazi.

Yagize ati "Iyi ni Ministeri ijyamo amafaranga atagira uko angana kandi agenewe kugira ngo atange umusaruro ku Banyarwanda bose, twese tugendera ku mategeko, iyo hari ikibazo gihari ni ukureba uko cyakemuka."

Yatanze urugero rwa ba rwiyemezamiro bahabwa gukora imihanda bagakora mito, yagereranyije nk’inzira z’abanyamaguru. Avuga ko bibabaje kuko amafaranga ayikoreshwamo aba ari inguzanyo igomba kuzishyurwa.

Yizeza ko azashyira imbaraga mu kugenzura uko iyo mihanda ikorwa ndetse n’uburyo igomba kwitabwaho.

Min Gatete Claver yabonye ibimenyetso bya Mbere bigaragaza ikoreshwa nabi ry'Amafaranga muri Mininfra
Min Gatete Claver yabonye ibimenyetso bya Mbere bigaragaza ikoreshwa nabi ry’Amafaranga muri Mininfra

Ministiri Gatete yijeje kandi ko Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi bitarenze mu 2024. Ubusanzwe amashanyarazi ageze kuri 40% gusa.

Ati "Turabona ko bishoboka kuzagera kuri iyi ntego, ari amashanyarazi akomoka ku ngomero, nyiramugengeri, gaz metane, amashyuza n’imirasire; ibigo byose bigomba kuba byayabonye.”

Uwari Ministiri musoni we yamaze guhererekanya inyandiko na Ministiri Gatete ashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wari wamugiriye icyizere hamwe n’itsinda ry’abakozi ba MININFRA bakoranye.

Ati "Kuyobora iyi Ministeri ni ishema kandi ikoreramo itsinda(team) rikomeye haba mu buhanga ndetse no gukunda Igihugu."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Umuhanda burya uba wariwe na benshi kuko wubakwa kumanywa ,kandi ugenzurwa n’itsinda rinini ,naho iby’ikimenyane mukazi byo ni ikibazo kirekire kereka nihahinduka uburyo bwo gutanga ibizami.

UW yanditse ku itariki ya: 18-04-2018  →  Musubize

NTAKWIRARA NAWE GATETE

CHARLES yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

Uburyo bandikirwa Amavuta kuri Station zose usanga bidasobanutse nuburyo ayo mavuta yishyurwa muri wassac
ababishinzwe bongere basuzume barebe!

alias Musoni yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

Muraho,
Muri iyi minisitere harimo ikimenyane gikomeye nakajagari kenshi bongere barebe no muri wassac
aho akazi katangwaga Kubantu bafitemo bene wabo gusa aho usanga ibyo umuntu yize nibyo akora ntaho bihuriye esubwo abayarakoze ikizami?Dossier ye iba yaratambutse ite?kandi bataratsinze ikizamini kuri za mission zitangwa ibibituma abakuru bakoresha umutungo ukobishakiye kuko aribo baba barabashyizeho!

Murakoze.

alias Musoni yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

hanyuma nibabavana kubutegetsi abantu bajye bajyaho bavuge amateshwa. uwo mugabo umusimbuye yakoze neza akiri ministiri wi mali iyo ataza kuba yarakoze akazi ke neza ntabwo president yari kwongera kumugirira icyizere.well done mr president

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

ahite akurikirana imihanda iri kubakwa mu mujyi wa rusizi,hakiri kare ,kuko mbona nayo ari mito cyane,kandi nahagomba kubakwa imikingo bazayubake kugira ngo itazajya ibomoka,bite no kuri za ruhurura

imbonyi yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

Gatete we afite Akazi katoroshye. Azanyaruke arebe umuhanda kazo mutendeli ho muri ngoma. Ushaje utaramara amezi atatu, sima barayiriye barayimara k uburyo watangiye gusenyuka.

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

Ibi byose nubushishozi bwa perezida Wacu urebera abanyarda tumuri inyuma muguherekeza abadakora neza bahombya urwatubyaye

Ani yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

Given THE NATURE of the scandal leading to Musoni’s removal, it was somewhat surprising that his proposed nomination at Rwandair was accepted. It could taint the nominee, perhaps unnecessarily.

Peter Kadada yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka