Minisiteri y’ubuzima yabonye Minisitiri mushya, abaguverineri 3 barahinduka

Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, Perezida Paul Kagame yashyizeho abagize guverinoma ku itariki ya 04 Ukwakira 2016.

Dr. Gashumba Diane yabaye Minisitiri w'ubuzima
Dr. Gashumba Diane yabaye Minisitiri w’ubuzima

Dr. Gashumba Diane niwe wabaye Minisitiri y’ubuzima. Asimbuye Dr. Binagwaho Agnes wayikuwemo ku itariki 12 Nyakanga 2016.

Minisitiri w’Uburingaine n’iterambere ry’umuryango ni Nyirasafari Esperence. Asimbuye Dr. Gashumba Diane wabaye Minisitiri w’ubuzima.

Abaguverineri b’Intara zigize igihugu nabo bahindutse urentse uw’Intara y’Amajyepfo Munyentwari Alphonse.

Intara y’amajyaruguru yabonye Guverineri Mushya ariwe Musabyimana Claude. Asimbuye Bosenibamwe Aimé.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba ni Kazayire Judith usimbuye Uwamariya Odette wabaye umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ni Mureshyankwano Marie Rose usimbuye Caritas Mukandasira.

Hari n’abandi bayobozi bagiyeho barimo uhagarariye u Rwanda muri muryango w’abibumbye ariwe Madame Rugwabuza Valentine wari ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ushinzwe ubuhinzi ni Nsengiyumva Fulgence. Asimbuye Tony Nsanganira.

Minisiteri y’umutekano mu gihugu yo ntigaragara mu zigize guverinoma.

Abagize Guverinoma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

ko muri minisiteri nshya nta minisiteri y’umutekano igaragaramo ese yaba yahujwe niyihe?ariyo ya polisi yigihugu.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Uyu nsengiyumva si wawundi wigeze kwirukanwa muri minagri ugarutse ra? Cong dianne wacu nyagasani akugende imbere arinde intambwe z ibirenge byawe kandi akurinde igisitaza cyose akuyobore mubyo ukora byose

rangira jean pierre yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka