Miliyoni 250RWf zigiye kwifashishwa mu guhangana n’ibibazo by’abangavu

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bagize Inteko ishinga amategeko (FFRP) ryagiranye amasezerano n’Umuryango “Plan International-Rwanda” yo gufasha abakobwa gutinyuka no kwirinda ababashuka.

Perezida wa FFRP, Depite Mutesi Anita n'umuyobozi wa Umuyobozi wa Plan International-Rwanda, Mme Marie Gladys Guerrier Archange
Perezida wa FFRP, Depite Mutesi Anita n’umuyobozi wa Umuyobozi wa Plan International-Rwanda, Mme Marie Gladys Guerrier Archange

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza 2017.

Perezida wa FFRP, Depite Mutesi Anita avuga ko Plan International-Rwanda yamaze gutanga amafaranga miliyoni 50RWf azajya mu bukangurambaga bw’abakobwa bo hirya no hino mu gihugu. Ubwo bukangurambaga buzagera muri Kamena 2018.

Akomeza avuga ko ibikorwa by’ubufatanye n’uwo muryango bizakomeza kugera mu myaka itanu iri imbere. Biteganyijwe ko muri iyo myaka yose “Plan International-Rwanda” izatanga miliyoni 250RWf.

Agira ati “Turashaka umwana w’umukobwa utinyuka, akabasha kwihagararaho akamenya uko yasubiza umushuka. Turashaka kongera umubare w’abakobwa mu nzego zifata ibyemezo, muzi ko ari bake.”

Akomeza avuga ko ku ikubitiro bazabanza gufasha abana b’abakobwa 3000 biga mu mashuri yisumbuye. Bazabafasha kumenya kwifatira ibyemezo.

Abiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 baturuka mu miryango ikennye bazafasha kubonera ifunguro ku ishuri. Ibyo byose bizakorwa mu rwego rwo kwirinda inda zidateguwe.

Abagize FFRP na Plan International-Rwanda bahamya ko mu gihe cy'imyaka itanu bazahangana n'ibibazo bitandukanye abangavu bahura nabyo
Abagize FFRP na Plan International-Rwanda bahamya ko mu gihe cy’imyaka itanu bazahangana n’ibibazo bitandukanye abangavu bahura nabyo

Umuyobozi wa Plan International-Rwanda, Mme Marie Gladys Guerrier Archange agira ati "Nabonye mu itangazamakuru ko abakobwa ibihumbi 17 batwaye inda zidateguwe mu mwaka ushize (mu Rwanda), hari imyumvire igomba guhinduka.”

FFRP ivuga ko mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere izahera ubukangurambaga mu turere dusanzwe dufashwa na Plan International-Rwanda ari two Nyaruguru, Bugesera, Gatsibo, Kirehe na Gicumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka