MIDIMAR yifatanyije n’imiryango yabuze ababo bishwe n’inkuba

Minisitiri w’ushinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi Jeanne d’Arc Debonheur yafashe mu mugongo abaturage b’i Nyabimata muri Nyaruguru babuze ababo bishwe n’inkuba.

Imiryango yabuze ababo ku bw'icyiza cy'inkuba yagenewe amabahasha arimo amafaranga yo kubafasha
Imiryango yabuze ababo ku bw’icyiza cy’inkuba yagenewe amabahasha arimo amafaranga yo kubafasha

Yari aherekejwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, mu ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018.

Tariki 10 Werurwe inkuba yakubise urusengero rw’Abadivantisiti rwarimo abasaga 200, hahita hapfamo 15 bakahasiga ubuzima.

Abandi 140 bajyanywe kwa muganga ariko bose bamaze gusezererwa, hasigayeyo umunani gusa harimo umwe urembye nawe uri kuvurirwa ku bitaro bya kaminuza by’i Butare (CHUB).

Yaganirije aba baturage ku myitwarire ishobora kugabanya ibyago byo gukubitwa n’inkuba, harimo kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga imvura iri kugwa, nka terefone n’ibindi byuma bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo na radiyo.

Yagize ati “Twaje hano kubayagira ku bw’icyiza cy’inkuba mwahuye na cyo. Ndagira ngo mbihanganishe, kandi mukomere.”

Dr. Alvera Mukabaramba uri guhobera umwe mu batewe ibyago n'inkuba
Dr. Alvera Mukabaramba uri guhobera umwe mu batewe ibyago n’inkuba

Yabasabye kugama mu mazu igihe imvura iri kugwa, bakirinda kujya munsi y’ibiti, mu mazi (urugero nko kujya kureka cyangwa kujya ku misozi miremire.

Mu bindi bikoresho yabasabye kwirinda harimo gukoresha moto cyangwa ku magare imvura igwa ndetse no kwitwaza imitaka ifite agasongero, kuko na byo bishobora gukururira abantu gukubitwa n’inkuba.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo inkuba imaze guhitana abantu 21 mu gihe kitarenze amezi abiri.

Yizeje ko Leta izakorai bishoboka byose igashyira imirindankuba ahahurira abantu benshi kugira ngo bagabanye ibyago byo kwibasirwa n’inkuba.

Ati “Ariko n’abikorera turaza kubasaba kuyishyira ahahurira abantu benshi. Aho ni nko ku masoko, ku mavuriro no ku mashuri.”

Imirindankuba igurwa hagati y’amafaranga ibihumbi 500Frw na miriyoni 7Frw. Uko igenda ihenda ni ko ishobora kurinda ahantu hanini cyane.

Dr. Alvera Mukabaramba, avuga ko aya mafaranga atabonwa n’ubonetse wese, bityo akifuza ko uduce tw’u Rwanda dukunze kugaragaramo inkuba nyinshi Leta yahashyira imirindankuba irinda abaturage.

Ati “Nk’i Karongi hamaze gushyirwa imirindankuba ibiri minini ihenda irinda ahantu hanini, kandi umwaka wose ntaho inkuba yongeye gukubita.

“No mu tundi turere turimo kugaragaramo inkuba nyinshi, Leta yagombye kugira icyo ikora kugira ngo irinde abaturage.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka