Meya wa Kamonyi yeguye nyuma y’umwaka atowe

Amakuru agera kuri Kigali Today, aratangaza ko kuri uyu wa 20 Kamena 2017, Udahemuka Aimable, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yeguye ku mirimo ye.

Meya Udahemuka Aimable yamaze kwegura ku mirimo ye
Meya Udahemuka Aimable yamaze kwegura ku mirimo ye

Uyu muyobozi weguye ku mpamvu ze bwite nk’uko ayo makuru abivuga, yeguye nyuma y’umwaka n’amezi ane yari amaze ayobora aka karere kuko yatangiye imirimo tariki ya 26 Gashyantare 2016.

Karuranga Emmanuel uyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, yirinze kwemeza aya makuru ngo kuko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarabona ibaruwa y’ubwegure bwa Udahemuka .

Ubusanzwe abayobozi b’uturere batorerwa manda y’imyaka itanu, bakemererwa kongera kwiyamamaza inshuro imwe gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

mujye muvuga ibyo muzi

alphonse yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

ariko mujye muvuga ibyo muzi ntawamenya wenda afite izindi nshingano agiyemo ze ku giti cye.mwe gushyushya abanyarwanda si igitangaza kwegura

alphonse yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Niyihangane ntago bikiri byabindi wabaga umuyobozi ukumva urashyikiriye,utanga ubuyobozi ni umwe Jehova Imana

Kabwana yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

UWAKWEGUZA USHINZWE UBUREZI MURI NYANZA WITWA FIDELE, RUSWA ZE ZATURABIYE NTAWE AHA MUTATION ATAMUHAYE INKA NGO ARIMO KUBAKA INZU IZUZUZWA NIZO RUSWA.

JMARIE VIANEY yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

impamvu bwite ntibaho niba inshingano twamuhaye zimuremereye aradusebeje nyine karamunaniye.

nzevo yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Niyihangane pe?? akoereye menshi.

Ntakirutimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Yewe, uwakweguza na Aforodis wa Ngoma mu Burasirazuba, uwo basangiye yatawe muri yombi, we arasigara kandi igikoresho cya kirafunzwe. Rwiririza nawe nuko yakabaye agenda cyangwa bagatabwa muri yombi! Bigisha abaturage ubumwe, ariko bo nkabayobozi ntabubarangwaho.

Nditurije yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Nagende ajyane ayo agize, abo asize ateretsemo bajye bamutura!!!! Mpakoze ibizamini kenshi ngatsinda bakantekinika, ahubwo iyo beguza na nyoboziye yose nacya gisambo gitifu!!! Mayor Nyaruguru yirengeje gitifu ngo kuko yashyizeho benshi akabonaa menshi kumurusha, uyuse we yirengejwe nande? Ubu naho mubuyobozi no muri nyobozi biracika nabyumvise

KAKA yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Uvuze ukuri kwuzuye kbsa iriya nzu ubanza ariyo ibashuka bagashaka kuzuza izabo zimeze nkayo

Lincoln yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Niyihangane ntawamenya

elias yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Ku mpamvu ze bwite gute se kandi buriya harakurikiraho kumuta muri yombi akabazwa ibibazo byinshi?????

Kalisa yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Ntagihamya ufite

elias yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka