Meya wa Kamonyi yeguye nyuma y’umwaka atowe
Amakuru agera kuri Kigali Today, aratangaza ko kuri uyu wa 20 Kamena 2017, Udahemuka Aimable, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yeguye ku mirimo ye.
Uyu muyobozi weguye ku mpamvu ze bwite nk’uko ayo makuru abivuga, yeguye nyuma y’umwaka n’amezi ane yari amaze ayobora aka karere kuko yatangiye imirimo tariki ya 26 Gashyantare 2016.
Karuranga Emmanuel uyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, yirinze kwemeza aya makuru ngo kuko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarabona ibaruwa y’ubwegure bwa Udahemuka .
Ubusanzwe abayobozi b’uturere batorerwa manda y’imyaka itanu, bakemererwa kongera kwiyamamaza inshuro imwe gusa.
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
mujye muvuga ibyo muzi
ariko mujye muvuga ibyo muzi ntawamenya wenda afite izindi nshingano agiyemo ze ku giti cye.mwe gushyushya abanyarwanda si igitangaza kwegura
Niyihangane ntago bikiri byabindi wabaga umuyobozi ukumva urashyikiriye,utanga ubuyobozi ni umwe Jehova Imana
UWAKWEGUZA USHINZWE UBUREZI MURI NYANZA WITWA FIDELE, RUSWA ZE ZATURABIYE NTAWE AHA MUTATION ATAMUHAYE INKA NGO ARIMO KUBAKA INZU IZUZUZWA NIZO RUSWA.
impamvu bwite ntibaho niba inshingano twamuhaye zimuremereye aradusebeje nyine karamunaniye.
Niyihangane pe?? akoereye menshi.
Yewe, uwakweguza na Aforodis wa Ngoma mu Burasirazuba, uwo basangiye yatawe muri yombi, we arasigara kandi igikoresho cya kirafunzwe. Rwiririza nawe nuko yakabaye agenda cyangwa bagatabwa muri yombi! Bigisha abaturage ubumwe, ariko bo nkabayobozi ntabubarangwaho.
Nagende ajyane ayo agize, abo asize ateretsemo bajye bamutura!!!! Mpakoze ibizamini kenshi ngatsinda bakantekinika, ahubwo iyo beguza na nyoboziye yose nacya gisambo gitifu!!! Mayor Nyaruguru yirengeje gitifu ngo kuko yashyizeho benshi akabonaa menshi kumurusha, uyuse we yirengejwe nande? Ubu naho mubuyobozi no muri nyobozi biracika nabyumvise
Uvuze ukuri kwuzuye kbsa iriya nzu ubanza ariyo ibashuka bagashaka kuzuza izabo zimeze nkayo
Niyihangane ntawamenya
Ku mpamvu ze bwite gute se kandi buriya harakurikiraho kumuta muri yombi akabazwa ibibazo byinshi?????
Ntagihamya ufite