Meya wa Kamonyi yeguye nyuma y’umwaka atowe
Amakuru agera kuri Kigali Today, aratangaza ko kuri uyu wa 20 Kamena 2017, Udahemuka Aimable, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yeguye ku mirimo ye.
Uyu muyobozi weguye ku mpamvu ze bwite nk’uko ayo makuru abivuga, yeguye nyuma y’umwaka n’amezi ane yari amaze ayobora aka karere kuko yatangiye imirimo tariki ya 26 Gashyantare 2016.
Karuranga Emmanuel uyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, yirinze kwemeza aya makuru ngo kuko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarabona ibaruwa y’ubwegure bwa Udahemuka .
Ubusanzwe abayobozi b’uturere batorerwa manda y’imyaka itanu, bakemererwa kongera kwiyamamaza inshuro imwe gusa.
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
kuki umuntu ahabwa inshingano we akabifata nk’ibikino.
Yoooooo buriya harimpanvu umuntu atahita amenya akakanya .
niyihangane bibaho
Umutavu w’ururimi uratemba ariko ntugarurwa. Twe guca imanza Imana niyo mucamanza utabera.
arakoze ahokugirango aveho yegujwe nareta yakwiyeguza amazi atararenginkombe gusa harebweniba ntakibyihisinyuma
ibingibi ntacyo bitwaye ahubwo meyor wanyamagabe MUGISHA PHIRIBERI ,narebereho kuko ,ruswaze ziravuza ubuhuha mumasoko yareta ,nawe niyegure vubaa vuba .
kwegura ark ntakinu bitwaye wasanga agiye muzindi nshingano
Basigaye baca umugani ngo:"Umugabo mbwa aseka umu tigiste". Isi ntisakaye ntawe bitabaho! Bizimana ni mwene Kanyarwanda! mwese mwicecekere murapfa ubusa.
Yanze gutinda ntacyo akora n’abandi nka we nibagire ubwo butwari
Kwegura kumirimo nibisanzwe iyo ubona utabishoboye
niba kamunaniye kwegura nibyo ahe ababishoboye bayoborekdi harebwe niba ntabyo asize yangije
Kuki abanyarwanda mukunda byacitse? Uko yagiyeho biba bivuga ko azavaho, ashobora kuba agiye muyindi mirimo.