Meya Habyarimana ngo agiye guhangana n’ibisubiza inyuma Musanze

Habyarimana Jean Damascene watorewe kuyobora Akarere ka Musanze avuga ko yiyemeje guhangana n’ibibazo bituma ako karere gasubira inyuma ntikese imihigo.

Habyarimana Jean Damascene arahirira kuyobora Akarere ka Musanze
Habyarimana Jean Damascene arahirira kuyobora Akarere ka Musanze

Yabitangaje nyuma yo gutorerwa kuyobora Akarere ka Musanze, tariki ya 14 Ugushyingo 2016.

Mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016, Akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa 30. Ahamya ko icyatumye ako karere kaza kuri uwo mwanya yamaze kukimenya akaba yiteguye kugikosora.

Agira ati “Ikibazo cyariho n’uko abaturage bacu batahawe uburenganzira bakwiriye bwo kuba batezwa imbere nk’uko babyifuza. Ibyo rero niteguye kubikosora.”

Akarere ka Musanze kandi kagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside; nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Igihigu y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri 2016.

Ubwo bushakasgatsi bugaragaza ko 78.9% by’abaturage bo muri Musanze babajijwe, basubije ko hari abaturage bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe abangana na 79.2 % bo basubije ko hari abandi bakibona mu ndorerwamo y’amoko.

Habyarimana avuga ko yiteguye guhangana n’icyo kibazo binyuze mu kwegera abaturage.

Agira ati “Byaragaragaye ko Akarere ka Musanze kagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi ngibi ni ikibazo gikomeye ariko twiteguye guhangana nacyo kigakemuka mu buryo bwa burundu.

Tuzabigeraho ari uko twigishije abaturage bacu mu bikorwa by’umuganda n’ahandi kugira ngo batandukane n’ibijyaniranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Mukadariya Providence, umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Musanze ukomoka mu murenge wa Busogo avuga ko ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bukenewe mu kurandura ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati “Twese hamwe dufatanyije n’abayobozi turashaka kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside n’imizi yayo yose tukayitwika binyuze mu nama abaturage bagirwa n’ubuyobozi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka