Menya umupolisi w’u Rwanda wafotowe yambutsa umuhanda ufite ubumuga

David Ngororano niryo zina ry’umupolisi w’u Rwanda ukora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, wafotowe ari mu kazi yambutsa umuhanda ufite ubumuga ugendera mu kagare.

Iyi foto yakwirakwiye henshi ku mbuga nkoranyambaga abantu bamwe bavuga ko ibyo uyu mupolisi yakoze ari igikorwa cya kimuntu
Iyi foto yakwirakwiye henshi ku mbuga nkoranyambaga abantu bamwe bavuga ko ibyo uyu mupolisi yakoze ari igikorwa cya kimuntu

Nubwo we yabikoze abona ari ibisanzwe, ubwo yafotorwaga, ifoto ye igakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bishimiye icyo gikorwa bavuga ko ari icya kimuntu.

Jean Claude Gaga, wafotoye iyo foto, avuga ko yari atwaye imodoka ari kumwe n’umuryango agiye kubona abona umupolisi amuhagaritse ku matara yo ku muhanda ayobora ibinyabiziga (traffic lights), atangira kwibaza ibibaye.

Agira ati “Ufite ubumuga yageragezaga kwambuka umuhanda mu kagare ke ubwo abapolisi babiri bari mu kazi. Umwe muri bo aramusanganira aramwambutsa.”

Gaga avuga ko we n’umuryango we bakomeje kwitegereza “Uko umupolosi amusunika mu igare rye kugeza amugejeje aho we ubwo yashobora kwitwara agakomeza urugendo.”

Mu gihe uwo mupolisi ashobora kuba atazi n’ibyabaye, Gaga akomeza avuga ko, ubwo byabaga kwihangana byamunaniye agafata ifoto y’icyo gikorwa.

Akimara gufotora iyo foto yahise ayishyira kuri Twitter yandikaho interuro ngufi igira “I will leave this one here. I say kudos #Respect,” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Nta kindi narenzaho! Ndugushimiye cyane kandi ndakubashye!”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bishimira iyo foto batangira kuyikwirakwiza ahantu hatandukanye ndetse bamwe ntibahwema kuvuga ko uwo mupolisi akwiye igihembo.

Polisi y’u Rwanda isanzwe ihabwa amanota meza kubera ibikorwa byayo by’indashyikirwa no kurangwa n’ubupfura.

Muri Gashyantare 2012, umupolisi witwa Jerome Bisetsa yatoraguye ibimbi bitatu by’amadolari y’Amerika (3,000$) ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ayasubiza nyirayo w’Umunya-Etiyopiya.

Icyo gihe Bisetsa yagize ati “Ni inshingano zanjye gusubiza aya mafaranga, dushinzwe kurinda abantu n’ibyabo.”

Muri Werurwe 2015, undi mupolisi na we yasubije umuntu amadolari ibihumbi bitatu (3,000$) na we wari uyataye ku Kibuga cy’Indege cya Rubavu.

Gusa ariko hari abavuze ko ari ibisanzwe kuba umupolisi yasubiza amafaranga uwayataye. Bagira bati “Niba umusivili yayasubiza, si igitangaza ko n’umupolisi yayasubiza.”

Ibi bakabyuririraho bavuga ko kuba umupolisi yambukije umuhanda uwamugaye nta gitangaza kirimo, kuko ngo n’ubundi ariko bagombye kuba basanzwe babigenza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

ibyo nibyiza kuko yerekana ikinyabupfura pee police yurwanda nikomere aho kbs

banzubaze emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

nkimara kurangiza gusoma iyi nkuru, nongeye gushimira imikorere ya Police y’urwanda.

Uwiringiyimana innocent yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka