Menya umupolisi w’u Rwanda wafotowe yambutsa umuhanda ufite ubumuga

David Ngororano niryo zina ry’umupolisi w’u Rwanda ukora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, wafotowe ari mu kazi yambutsa umuhanda ufite ubumuga ugendera mu kagare.

Iyi foto yakwirakwiye henshi ku mbuga nkoranyambaga abantu bamwe bavuga ko ibyo uyu mupolisi yakoze ari igikorwa cya kimuntu
Iyi foto yakwirakwiye henshi ku mbuga nkoranyambaga abantu bamwe bavuga ko ibyo uyu mupolisi yakoze ari igikorwa cya kimuntu

Nubwo we yabikoze abona ari ibisanzwe, ubwo yafotorwaga, ifoto ye igakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bishimiye icyo gikorwa bavuga ko ari icya kimuntu.

Jean Claude Gaga, wafotoye iyo foto, avuga ko yari atwaye imodoka ari kumwe n’umuryango agiye kubona abona umupolisi amuhagaritse ku matara yo ku muhanda ayobora ibinyabiziga (traffic lights), atangira kwibaza ibibaye.

Agira ati “Ufite ubumuga yageragezaga kwambuka umuhanda mu kagare ke ubwo abapolisi babiri bari mu kazi. Umwe muri bo aramusanganira aramwambutsa.”

Gaga avuga ko we n’umuryango we bakomeje kwitegereza “Uko umupolosi amusunika mu igare rye kugeza amugejeje aho we ubwo yashobora kwitwara agakomeza urugendo.”

Mu gihe uwo mupolisi ashobora kuba atazi n’ibyabaye, Gaga akomeza avuga ko, ubwo byabaga kwihangana byamunaniye agafata ifoto y’icyo gikorwa.

Akimara gufotora iyo foto yahise ayishyira kuri Twitter yandikaho interuro ngufi igira “I will leave this one here. I say kudos #Respect,” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Nta kindi narenzaho! Ndugushimiye cyane kandi ndakubashye!”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bishimira iyo foto batangira kuyikwirakwiza ahantu hatandukanye ndetse bamwe ntibahwema kuvuga ko uwo mupolisi akwiye igihembo.

Polisi y’u Rwanda isanzwe ihabwa amanota meza kubera ibikorwa byayo by’indashyikirwa no kurangwa n’ubupfura.

Muri Gashyantare 2012, umupolisi witwa Jerome Bisetsa yatoraguye ibimbi bitatu by’amadolari y’Amerika (3,000$) ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ayasubiza nyirayo w’Umunya-Etiyopiya.

Icyo gihe Bisetsa yagize ati “Ni inshingano zanjye gusubiza aya mafaranga, dushinzwe kurinda abantu n’ibyabo.”

Muri Werurwe 2015, undi mupolisi na we yasubije umuntu amadolari ibihumbi bitatu (3,000$) na we wari uyataye ku Kibuga cy’Indege cya Rubavu.

Gusa ariko hari abavuze ko ari ibisanzwe kuba umupolisi yasubiza amafaranga uwayataye. Bagira bati “Niba umusivili yayasubiza, si igitangaza ko n’umupolisi yayasubiza.”

Ibi bakabyuririraho bavuga ko kuba umupolisi yambukije umuhanda uwamugaye nta gitangaza kirimo, kuko ngo n’ubundi ariko bagombye kuba basanzwe babigenza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ibi si igitangaza ahubwo ni inshingano yaburi wese tumwigireho

Albert yanditse ku itariki ya: 15-12-2016  →  Musubize

Ngendabona Ntagitangaje Ahubwo Iyo Atabikora Yarikuba Adakoze Inshingano Ze

Maric yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Tumushimire kugikorwa yakoze. Ahubwo bibere abandi urugero rwiza. Abafite ubumuga ubwaribwo bwose n’abantu nkatwe kdi baradukeneye, tubabe hafi rero. Longlive to our National police ku kazi keza ikomeje gukorera abanyanyigihugu. Big up!

gaby yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Iyo ufite umutima wakimuntu byigaragariza aho waba ukora hose. yes afite umutima mwiza kand imana izabimuhembera.

Gabiro emmy yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Jyewe ibi Gaga yakoze bya nteye kwibaza niba abanyarwanda tuzi neza inshingano za Police. Kuba umuntu usobanutse nka Gaga abona umu police yambutsa ikimuga bikamutangaza, aho ntibyaba bitewe nuko yumva KO police nta kindi ibereyeho usibye gufunga, gukubita, guca amande,... Oya Gaga were.kdi nziko police yacu ibizi neza ibyo ishinzwe. Nkubwire ko hari ibindi bihugu iyo pneu igutobokeyeho mu muhanda utazi kuyihinfura, police ariyo iza ikabigukorera Free of Charge. Ahubwo Police ni ikomerezaho, igera no kuri urwo rwego two gutabara kuri basic mechanic

Ukuri yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Kuba umu Police yakoze atya abantu bakabona ko ari igitangaza nikimenyetso cyuko ubumuntu ari bucye mubantu ariko nanone byanashaka kutubwira ko arigitanganza iyo bigeze mubitwa ko bafite ubushobozi. Kugira neza ninshingano yaburi wese uhereye kukomeye kugeza kuwiyita uworoheje. Ntagitangaza kirimo rwose abantu bakabaye babifata nkishingano zabo bakamenya ko twese tugizwe no gufashanya. Icyo gewe nashyigikira nugushimira abakoze ibyo byiza kuko kutabiha agaciro nugushyigikira abakoze ibibi. Kuvuga ko umuntu yakoze neza nibyiza ndetse no kubishima nibyiza ariko kubyunva ko bitangaje nuburwayi bukomeye. Sibyo abantu tugombo kunva gukora neza ari inshingano zaburi wese.

Umupolice yakoze kandi twese dukomeze dukore neza.

Ineza yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

ngewe nsanze mumagana yabantu adasazwe kuko mubyukuri nomumahanga ndaho ndabyumva abaye ikitegererezo bibaye byiza yahambwa nkigihembo bityo nabandi bose bakumvako kugiraneza byaba ibyaburi wese tutiray kumpolice cyangwa umusirikare.

kwibuka patrick yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Sinibaza impamvu ibi mwabitindaho.
Umupolice ashinzwe umutekano womumuhanda yakoze inshinganoze kd nibyo ahemberwa.
None umuhinzi najyamumurima agahinga bizaba igitangaza???

mupenzi yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Nanjye ntacyo narenzaho kuko igikorwa yakoze n’imana izakimuhembere

Uwajeneza pauline yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Nanjye ntacyo narenzaho kuko igikorwa yakoze n’imana izakimuhembere

Uwajeneza pauline yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

None Uwomuhanda Waremewekuryendwa Nibinyabizigabiryendamo Yaba,aribyiza Yar Niyo For.m Uganda

Niyogisubizo yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

Rwose uwo mu polisi twese ttumushime , ariko nta kumushimagiza, umupolisi n’ubundi umwirukiraho iyo iyo ujijwe cg uyobye cg ufite ikibazo cyo kuyoba! Bose babwyumve batyo.

Sisi j d yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka