Mahama: U Buyapani bwagobotse abana bibasiwe n’imirire mibi

Ubuyapani bwahaye imfashanyo y’ibiribwa impunzi zo mu nkambi ya Mahama mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi gikomeje kwibasira abana bo muri iyo nkambi.

Takayuki Miyashita, Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda agaburira abana igikoma
Takayuki Miyashita, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda agaburira abana igikoma

Iyo nkunga ifite agaciro karenga miliyari imwe na miliyoni 100RWf, yashyikirijwe izo mpunzi binyuze mu ishami ry’umuryango w’abibumbyee ryita ku biribwa (WFP).

Iyo nkunga irimo ibiribwa bitandukanye birimo ifu y’igikoma, amavuta yo guteka n’ibindi biribwa bikungahaye ku ntungamubiri.

Tariki ya 12 Ukuboza 2016 ubwo Takayuki Miyashita, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuraga inkambi ya Mahama yabuze ko yabonye iyo nkunga ikoreshwa neza, yizeza ko iyo gahunda izakomeza.

Agira ati “Turabibona ubuzima bw’ubuhunzi ntibworoshye niyo mpamvu Leta y’Ubuyapani yazirikanye abana ibagenera inkunga yo kubafasha mu mikurire yabo,kandi ndakeka ko bizakomeza n’umwaka utaha bigenze neza.”

Abana bibasiwe n’ikibazo cy’imirire mibi iganisha ku kugwingira ni abari mu kigero cy’amezi atandatu kugera kuri 23.

Nibo bakomeje gufashwa bahabwa igikomacya sosoma n’ibindi biribwa bikungahaye ku ntungamubiri.

Zimwe muri sitoke z'impunzi mu nkambi ya Mahama zigizwe n'ibiribwa biva ku nkunga y'Ubuyapani
Zimwe muri sitoke z’impunzi mu nkambi ya Mahama zigizwe n’ibiribwa biva ku nkunga y’Ubuyapani

Mu bana 2,594 bapimwe bo mu nkambi ya Mahama indwara ziterwa n’imirire mibi, abagera kuri 12% bagaragaweho ikibazo cyo kugwingira; nkuko bivugwa na Ngoga Arstarque umuyobozi w’inkambi ya mahama.

Agira ati “Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 byagaragaye ko mu nkambi ya Mahama dufite abana bagwingiye ku buryo bukabije! Ni ikibazo gikomeye.

Byabaye ngombwa ko dushyiraho Porogaramu zituma abana bafashwa, imiryango nka WFP itangira gahunda yo gutanga igikoma kuri abo bana none bageze kuri 6%.”

Ababyeyi bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bavuga ko icyo kibazo giterwa no kurya nabi. Bishimira ubwo bahawe; nkuko Ndikumana Françoise umwe muri bo, abisobanura.

Agira ati “Kuba abana babonye igikoma biradufashije, abana bacu bagiye gukura neza kuko bagorwaga no kurya nabi, abagiraneza bakomereze aho rwose abana bacu bicwaga no kurya ibigori.”

Ababyeyi basanga ikibazo cy'igwingira ry'abana kitazongera kubaho
Ababyeyi basanga ikibazo cy’igwingira ry’abana kitazongera kubaho

Jean Pierre de Marguerie, umuyobozi wa WFP mu Rwanda asanga hari icyizere ko umubare w’abana bagwingiye mu nkambi uzashira. Ashima Leta y’Ubuyapani ku nkunga ikomeje gutera impunzi.

Inkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe imaze kwakira impunzi zirenga ibihumbi 52. Abenshi ni abana n’urubyiruko kuko bagera kuri 60% by’abagize iyo nkambi.

WFP ivuga ko iyo nkunga yo gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi yahereye mu nkambi ya Mahama. Ariko ngo izanagera no mu zindi nkambi z’impunzi zo muri Congo ziba mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka