Umushyikirano 2017:Made in Rwanda yagabanyije 3% y’ibyatumizwaga mu mahanga

Perezida Kagame, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2017 hashyizwe imbaraga nyinshi mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda, bituma ibyatumizwaga mu mahanga bigabanukaho 3%.

Inama ya 15 y'Umushyikirano yitabiriwe n'abarenga 2000 biganjemo Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda
Inama ya 15 y’Umushyikirano yitabiriwe n’abarenga 2000 biganjemo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda

Yabitangaje mu ijambo ritangiza inama y’igihugu y’umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 15, aho yerekanaga aho igihugu kigeze mu nzira y’iterambere kiyemeje.

Perezida Kagame yanagaragaje ko kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda bitagabanyije gusa ibitumizwa hanze , ahubwo byanongereye ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, ubu bikaba biri ku kigero cya 50%.

Mu byoherezwa mu mahanga Perezida Kagame yerekanye ko agaciro k’ibituruka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubu karuta ak’ibindi bicuruzwa byose byoherezwa mu mahanga bikubiye hamwe.

Ibi ngo u Rwanda rubikesha imbaraga zashyizwe mu kubyongerera agaciro bitaroherezwa, ndetse no gushakisha ibindi bishya.

Kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda ni umwe mu myanzuro yari yarafatiwe mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 14.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka