Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwasezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobanuriye abagore b’abakuru b’ibihugu byo ku isi uko u Rwanda rwahisemo kubaho rutagira ikigo na kimwe cy’impfubyi ahubwo umwana wese akarererwa mu muryango.

Madamu Jeannette Kagame mu kiganiro i New York
Madamu Jeannette Kagame mu kiganiro i New York

Abana ibihumbi n’ibihumbi babaga mu bigo by’impfubyi bashakiwe imiryango ibarera, igihugu kikaba kishimira ko Abanyarwanda bumvise umuco gakondo ko umwana ari uw’igihugu muri rusange.

Politiki yo gukura abana mu bigo by’impfubyi bagashyirwa mu miryango yabaye u Rwanda rusohotse mu marorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni naho ababarirwa mu bihumbi 75 bagasigara ari impfumbyi zitagira kivurira.

Inama y’abagore b’abakuru b’ibihugu byo ku isi “Global First Ladies Alliance” yabereye i New York ubwo abakuru b’ibihugu bari mu Nama Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Jenoside ikirangira, igihugu cyasigaranye inshingano zikomeye zo gusana imitima yakomerekejwe, kuvura inkomere no kongera kubaka inzego zari zasenywe.”

Muri “Global First Ladies Alliance” abagore b’abakuru b’ibihugu baterana inkunga mu bushobozi bwabo mu kuganira ku ngingo zizana impinduka nziza mu bihugu byabo no ku isi.

Madamu Jeannette Kagame, akaba yababwiye ko mu Muco Nyarwanda “Nta rwego na rumwe rushyirirwaho kwita ku bana b’impfubyi. Iyo umwana yabaga impfubyi yahitaga ahabwa umuryango mugari ukamwitaho cyangwa se agahabwa abaturanyi.”

Ni ho yahereye avuga ko hashingiwe kuri uwo muco, guverinoma yashyizeho gahunda yo gusubiza abana mu miryango, bagashakirwa imiryango ibarera nk’abana bayo (adoption).

Iyo uvuze ku kwita ku bana batagira kivurira hari ibihe bikomeye byo muri 2007, bitasibangana mu mutwe wa buri Munyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame mu kiganiro mu nama y'abagore b'abakuru b'ibihugu byo ku isi “Global First Ladies Alliance”
Madamu Jeannette Kagame mu kiganiro mu nama y’abagore b’abakuru b’ibihugu byo ku isi “Global First Ladies Alliance”

Muri 2007, mu buryo bwo gukemura ku buryo burambye ikibazo cy’impfubyi mu Rwanda, hashyizweho urwego rushinzwe kurengera abana b’impfubyi rwise “National Strategic Plan for Orphans and Vulnerable Children”.

Muri uyu mwaka kandi, Imbuto Foundation, Umuryango uyoborwa na Madamu Jeannette Kagame, ni bwo watangije gahunda ya ba “Malayika Murinzi” mu rwego rwo kwita ku bana batagira kivurira.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite ba Malayika Murinzi basaga ibihumbi bitatu, aba akaba ari bantu bakuze bagiye bagaragariza abana batawe n’ababyeyi babo urukundo ntagereranywa bakemera kubabera ababyeyi.

Jeannette Kagame ati “Twafashe icyemezo cyo kujya dushimira abo bagabo n’abagore mu ruhame kubera ibikorwa byabo kugira ngo dushishikarize n’abandi kugira umutima nk’uwo, twongere ducane urumuri rw’icyizere ku bana by’umwihariko abatagira kivurira.”

Muri 2012 kandi, ni bwo gahunda y’ ivugururwa ry’itegeko ryo kwita ku bana yateguye uburyo abana bose bagomba gukurwa mu bigo by’impfubyi, abana bose bakarerwa mu miryango.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko “Gusubiza abana mu miryango bakongera kubona urukundo rwa kibyeyi aribyo byafashije mu kubaka uburyo burambye bwo kwita ku mwana no gushyira uburyo bwo kugenzura uko abana babayeho.”

Kugeza ubu, abana ubihumbi 2 na 909 mu bana ibihumbi 3 na 323 babaga mu bigo by’impfubyi babonye imiryango ibarera, ibigo 21 kuri 33 byashoboye kubonera imiryango abana bose byareraga.

Madamu Jeannette Kagame ati “Nk’igihugu cyahuye n’amateka asharira yo gutsindwa kwa muntu kikongera kwiyubaka gihereye ku busa, twisanze tugomba gukoresha uburyo budasanzwe mu kwihutisha iterambere ryacu nta n’umwe dusize inyuma.”

Madamu Jeannette Kagame mu ihuriro ry'abagore b'abakuru b'ibihugu byo ku isi “Global First Ladies Alliance”
Madamu Jeannette Kagame mu ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu byo ku isi “Global First Ladies Alliance”

Yakomeje avuga ko hari izindi gahunda zikomeje zo kwita ku bana binyuze mu buringanire n’ubwuzuzanye mu nzego zose z’u Rwanda kugira ngo urubyiruko rwitabweho mu buryo bwose bushoboka ababyeyi bombi babigizemo uruhare.

Madamu Jeannette Kagame yogeyeho ati “iGuhura bidufasha kwigira ku masomo ya buri gihugu kandi tukarebera hamwe uko twashora imari kandi tukongerera ubushobozi abaturage bacu kugira ngo bashobore kubaka imiryango irambye, ibereye urubyiruko rwacu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka