Madamu Jeannette Kagame yashyikirije icumbi incike za Jenoside

Madamu Jeannete Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango “Unity Club Intwararumuri”, kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Nyakanga 2016, yashyikirije icumbi abakecuru 16 bo mu Karere ka Huye, bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame n'abandi bagore b'abayobozi, ashyira itafari ahubakwa amazu 100 yo gutuzwamo Incike za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Madamu Jeannette Kagame n’abandi bagore b’abayobozi, ashyira itafari ahubakwa amazu 100 yo gutuzwamo Incike za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bakecuru bashyikirijwe icumbi ni abo mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura. Inzu aba bakecuru bashyikirijwe ni ebyiri, aho buri imwe izajya ibamo abakecuru 8.

Aba bakecvuru bahawe aya mazu babwiye Madamu Jeannette Kagame ko bashimishijwe n’uburyo umuryango ayoboye wa Unity Club ukomeza kubazirikana, ukamenya ibibazo bafite ukabishakira ibisubizo.

Bavuga ko nubwo basigaye bonyine kandi barahoranye imiryango, ngo ibikorwa nk’ibi bakorerwa bituma bakira amateka mabi banyuzemo.

Umukecuru Nyiramanywa Irene wavuze mu mwanya wa bagenzi be, yavuze ko bashimira cyane Madamu Jeannete Kagame ndetse n’umugabo we Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mutima mwiza bagira, bagahora bashakira Abanyarwanda icyabanezeza, ariko by’umwihariko bita ku bababaye kurusha abandi.

Ati ”Kuri uyu munsi mpagaze imbere yanyu nshima ibyiza mumaze kutugezaho… ahubwo ubu nkomeje kuvuga nshobora no guturika nkarira cyangwa se ahubwo nkabyina! Rwose ndabashimiye kandi mudutahirize na Paul Kagame.”

Madamu Jeannete Kagame yabwiye aba bakecuru ko bakwiye kumva ko batari bonyine, kuko Leta y’u Rwanda ndetse n’indi miryango bafatanyije, bakomeza gukora ibishoboka byose ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Madamu Jeannette Kagame kandi yasabye abaturanyi b’aba bakecuru, kubafasha cyane cyane mu mirimo ivunanye kuko abenshi bageze mu za bukuru, hakaba hari imirimo batakibashije kwikorera.

Yagize ati ”Dufashe nk’urugero, umubyeyi wari ufite imyaka 40 mu gihe cya Jenoside, yari umugore w’ijigija ukomeye, ariko ubu amaze kugeza imyaka 62. Birumvikana ko hari imirimo atagishoboye.”

Akomeza agira ati “Harageze rero ko umuryango nyarwanda mwasannye na wo ubitaho, ukabitura ukabasajisha neza.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yanashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa irindi cumbi ryaguye, na ryo rizakira abakecuru basaga 100 bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi batarabona amacumbi.

Izi nzu Nyakubahwa Jeannette Kagame yashyikirije aba bakecuru, zubatswe n’Umuryango Unity Club ku nkunga ya Banki y’u Rwanda y’Itarambere (BRD) ndetse n’Ikigo gishinzwe ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB).

Zimwe mu nzu zirimo kubakwa, izindi zamaze kuzura.
Zimwe mu nzu zirimo kubakwa, izindi zamaze kuzura.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka