Libreville: Madamu Jeannette Kagame yasuye abapfakazi

Madamu Jeannette Kagame yagiye muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi ndetse no gukomeza umubano u Rwanda rufitanye n’icyo gihugu.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Madamu Sylvia Bongo Ondimba.
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Madamu Sylvia Bongo Ondimba.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’umugore wa Perezida Omar Bongo, Madamu Sylvia Bongo Ondimba, mu bikorwa byo kwizihiza ku nshuro ya gatandatu (6) Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abapfakazi, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 23 Kamena.

Madamu Kagame ushyigikira cyane uburezi muri gahunda ze, aranasura ishuri ryitwa «Ecole Internationale Ruban Vert », ishuri Madamu Sylvia Bongo Ondimba, ashyiramo imbaraga nyinshi.

Bizihije umunsi wahariwe abapfakazi.
Bizihije umunsi wahariwe abapfakazi.

Kuri ubu iryo shuri ni rimwe mu mashuri ntangarugero mu burezi mu guhanga udushya, ndetse no kuba indashyikirwa.

Abo bagore b’abaperezida, bombi, bahuye kandi n’abagore bahuye n’ibyago byo gupfakara, bahurira ahitwa « Nzeng-Ayong ».

Madamu Jeanette Kagame asanzwe yita cyane ku bantu bafite ibibazo by’imibereho, by’umwihariko impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umutima mwiza ugira Mama rwanda Imana ijye iwuguhembera, suhuza abo bavandimwe bo muri gabon , nabo ubashyira kubyiza uha abanyarwanda,

callixte yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

tugushimiye umutima wa kimuntu ugira mama Rwanda kuko ibyiza byawe abanyarwanda tumaze kubona ntitwabibara ngo tubirangiza, rwose nibyo bisangize n’abanyegabon nabo bamenya ibyiza byawe, ubabwira ko abanyarwanda tubasuhuza

jeanne yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka