Madame wa Perezida wa Benin yasuye ibikorwa bya Isange One Stop Centre

Madame Claudine Talon wa Perezida wa Benin, uri mu ruzinduko rw’iminsi itanu rw’akazi mu Rwanda, aherekejwe na Madame Jeanette Kagame basuye ibikorwa bya Isange One Stop Centre iherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Madame Claudine Talon na Madame Jeannette Kagame bahabwa ikaze muri Isange One stop Centre iherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo
Madame Claudine Talon na Madame Jeannette Kagame bahabwa ikaze muri Isange One stop Centre iherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo

Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2016, cyari kigamije kumusangiza imikorere ya Isange One Stop Centre ndetse n’akamaro kayo, nk’uko Dr C.P Nyamwasa Daniel uyobora iki kigo yabitangaje.

Yagize ati "Nk’uko mubizi Isange One Stop Center ni ikigo cyakira abana n’abagore bakorewe ihohoterwa, bagafashwa kuvurwa, bakagirwa inama, bagahabwa ubutabera, bakanafashwa gusubira mu buzima busanzwe byose bikorwa ku buntu.

Ibi ni byo twasangije uyu muyobozi, tumwereka n’ibyo bamwe mu bahuye n’ihohoterwa bamaze kugeraho , babikesha ubufasha bwa Madame Jeannette Kagame.

Nyuma y’uru ruzinduko Madame Claudine Talon yakomereje urugendo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yagiye kunamira imibiri isaga ibihumbi 250,000 ihashyinguye.

Madame Jeanette Kagame amuha ikaze muri Isange One stop centre iherereye Kacyiru
Madame Jeanette Kagame amuha ikaze muri Isange One stop centre iherereye Kacyiru
Madame Claudina Talon aramutsa abayobozi ba Isange One stop Centre
Madame Claudina Talon aramutsa abayobozi ba Isange One stop Centre
CP Daniel Nyamwasa Umuyobozi wa Isange One Stop Centre asobanurira uyu muyobozi ibikorwa bya yo
CP Daniel Nyamwasa Umuyobozi wa Isange One Stop Centre asobanurira uyu muyobozi ibikorwa bya yo
Bamusangije uburyo Isange One Stop Centre ifasha abahohotewe bakabasha gusubira mu buzima busanzwe
Bamusangije uburyo Isange One Stop Centre ifasha abahohotewe bakabasha gusubira mu buzima busanzwe
Bimwe mu bikorwa abahohotewe babashije gukora babikesha ubufasha bwa Madame Jeannette Kagame
Bimwe mu bikorwa abahohotewe babashije gukora babikesha ubufasha bwa Madame Jeannette Kagame
Hatanzwe ubuhamya bw'abahawe serivisi na Isange One stop Centre
Hatanzwe ubuhamya bw’abahawe serivisi na Isange One stop Centre
Madame Claudine Talon Yasinye mu gitabo cy'abashyitsi
Madame Claudine Talon Yasinye mu gitabo cy’abashyitsi
CP Daniel Nyamwasa yavuze ko uyu muyobozi yaje kwigira kuri Isange One Stop centre kugirango azabisangize abo mu gihugu cye
CP Daniel Nyamwasa yavuze ko uyu muyobozi yaje kwigira kuri Isange One Stop centre kugirango azabisangize abo mu gihugu cye

Kigali Today ikomeje kubakurikiranira uru ruzinduko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka