Madame Tesfaye yashimye imikorere ya ‘Isange One Stop Center’

Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Madame Romane Tesfaye uri mu ruzinduko mu Rwanda yasuye ikigo Isange One Stop Center ashima imikorere yacyo.

Madame Romane Tesfaye ubwo yakirwaga muri Isange One Stop Center
Madame Romane Tesfaye ubwo yakirwaga muri Isange One Stop Center

Icyo kigo kiri mu bitaro by’Akarere ka Gasabo ku Kacyiru, yagisuye kuri uyu wa 28 Mata 2017, atemberezwa ibice bikigize anahabwa ibisobanuro ku mikorere yacyo.

Nyuma yo gusura icyo kigo aho yari aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Misiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, Madame Tesfaye yanditse mu gitabo cy’abashyitsi agaragaza ko yishimiye imikorere yacyo.

Yagize ati “Nasuye Isange One Stop Center, nashimye uko abagana iki kigo bahabwa agaciro. Ndashimira cyane abagize uruhare mu ishyirwaho ry’iki kigo bakanagena imikorere yacyo. Imana ibahe umugisha mwese kubera igikorwa cyuzuye ubumuntu mwakoze.”

Umuyobozi wa Isange One Stop Center, SP Shafiga Murebwayire yasobanuye ko icyo kigo cyakira kikanafasha abahuye n’ihohoterwa.

Agira ati “Abo twakira tubakorera ibisabwa birimo no kubavura hanyuma tukabahuza n’inzego zitandukanye zishinzwe gukurikirana abahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa ngo barenganurwe.”

Madame Romane Tesfaye asobanurirwa imikorere ya Isange One Stop Center
Madame Romane Tesfaye asobanurirwa imikorere ya Isange One Stop Center

Icyo kigo cyatangiye muri 2009, kikaba kimaze kwakira abahohotewe bagera ku bihumbi 15, muri bo 87% bakaba ari ab’igitsina gore. 57% kandi ngo ni abana bari munsi y’imyaka 18.

Kuri ubu, mu gihugu cyose harabarurwa ibigo bya Isange One Stop Center 45 biri mu bitaro bitandukanye.

Madame Romane Tesfaye asinya mu gitabo muri Isange One Stop Center
Madame Romane Tesfaye asinya mu gitabo muri Isange One Stop Center

Mbere yo gusura icyo kigo, ku itariki ya 27 Mata 2017 Madame Tesfaye yari yabanje gusura abagore bo mu Karere ka Kayonza bibumbiye mu muryango ‘Women for Women’, bakora ibikorwa by’ubukorokori n’ubucuruzi bagamije kwiteza imbere.

Madame Romane Tesfaye yanasuye abagore bibumbiye mu muryango Women to Women
Madame Romane Tesfaye yanasuye abagore bibumbiye mu muryango Women to Women
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka