Madame Jeannette Kagame yifashishije indirimbo ya Rugamba ahanura urubyiruko
Madame Jeannette Kagame yifashishije ubutumwa buri mu ndirimbo ya Rugamba Sipiriyani yitwa Ikivi, agira urubyiruko inama yo gutera ikirenge mu cya bakuru babo bababanjirije bakagirira akamaro igihugu.
Yabibasabye kuri uyu wa 7 Ukuboza 2017, ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rwitabiriye ibiganiro byateguwe na Imbuto Foundation, aho bibanze ku iterambere ry’urubyiruko ubwarwo n’iry’igihugu muri rusange.
Yagize Ati “Urumve shami nashibutse, uzase nanjye urenzeho, unsumbye ndabigusabye. Usoze ibyanjye kandi uterure ibyawe, mwana wanjye jya utunganya utwaza. Umuco wakureze ntugatume udindira mu by’abandi, jya utoranya ibyiza ibifutamye ujugunye”.
Mu butumwa yahaga uru rubyiruko yanarusabye gukoresha neza igihe kuko iyo gitakaye kitagaruka, bikaba ngo bizabafasha kwiyubaka no kubaka igihugu.
Ati “Bavuga ngo igihe gitakaye ntikigaruka, igihe cyanyu rero ni iki. Nta muto muri mwe wo kuba atashobora kurwana urugamba rwo kubaka igihugu cyacu kuko mwahawe ibuye ry’ifatizo n’abababanjirije baduhaye iki gihugu”.
Nsengimana Protogène witabiriye ibyo biganiro, yavuze ko abyungukiyemo byinshi bizamufasha kugera ku ntego ze.
Ati “Ibi biganiro bidufasha gutekereza ku bandi batubanjirije, tukaba twabigiraho ngo tugere ku ntego tuba twihaye. Ni igihe cyiza rero kidufasha ku gutekereza kwihangira imirimo, duhereye ku guhimba icyo umuntu yakora aramutse abonye igishoro”.
Mugenzi we witwa Uwamariya Assoumpta, rwiyemezamirimo muto wenga divayi muri beterave, agira inama urubyiruko yo kwikorera kuruta gusaba akazi.
Ati “Urubyiruko rwinshi rwumva barushakira akazi, ariko aho kugira ngo baguhe ifi bakwigisha kuyirobera. Hari amafaranga agenewe urubyiruko, bakore imishinga bayasabe kandi ntibagire umurimo basuzugura kuko uwo ari wo wose ukoranywe umurava uteza imbere nyirawo”.
Akomeza avuga ko we na bagenzi be bagiye gukora ubukangurambaga muri urwo rubyiruko hagamijwe ko ruhindura imyumvire, ntirugahore rutekereza ko akazi ari ako mu biro gusa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|