Madame Jeannette Kagame yeretswe uko abagore bo muri Djibouti biteza imbere

Madame Jeannette Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Djibouti, aho yaherekeje Perezida Kagame, yeretswe uburyo abagore bo muri icyo gihugu biteza imbere.

Madame Jeanntte Kagame yatemberejwe mu ihuriro rishinzwe guteza imbere abagore bo muri Djibouti
Madame Jeanntte Kagame yatemberejwe mu ihuriro rishinzwe guteza imbere abagore bo muri Djibouti

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze muri icyo gihugu kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata 2017, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho banakiriwe n’imbaga y’abagore bibumbiye mu ihuriro bise UNFD (Union Nationale des Femmes de Djibouti).

Muri iki gikorwa, Madame Jeanette Kagame yeretswe uruhare n’akazi ka UNFD mu iterambere ry’umugore wo muri Djibouti kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge mu myaka 40 ishize.

Bakaba bifuje ko habaho umubano hagati y’abagore bo mu Rwanda n’abo muri Djibouti, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’iterambere ry’Umuryango Momina Houmed.

Madame Jeannette Kagame na mugenzi we Kadra Mahamoud Haid.
Madame Jeannette Kagame na mugenzi we Kadra Mahamoud Haid.

Mu bikorwa by’ingenzi Madame Jeannette Kagame yeretswe, harimo gahunda yo kwigisha abagore bakiri bato ubukorikori.

Benshi muri abo bagore ni abahurijwe hamwe n’ikigo gishinzwe kwita ku bagore bahuye n’ihohoterwa rikorerwa abagore, icyo kigo nacyo kizihiza imyaka 10 gitangijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Janette numubye mwiza

Patirike yanditse ku itariki ya: 19-04-2017  →  Musubize

twakunganya iki mubyeyi wacu, nukuri uri umubyeyi w’igihugu kubera utubere hose,

josiane yanditse ku itariki ya: 19-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka