Madame Jeannette Kagame na Peng Liyuan baganiriye ku bukungu n’imibereho myiza y’Abaturage
Mu ruzinduko rw’Iminsi ibiri Perezida w’u Bushinwa Xi jinping na Madame we Peng Liyuan baherutse kugirira mu Rwanda, Madame Jeannette Kagame akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa Imbuto Foundation, yamurikiye Peng Liyuan ibikorwa bya Imbuto Foundation.
Bimwe mu bikorwa bya Imbuto Foundation Madame Jeannette Kagame yeretse Peng Liyuan wa Perezida w’u Bushinwa, harimo ibikorwa bijyanye n’ubuzima, uburezi, ndetse n’ibijyanye no kuzamura ubukungu bw’urubyiruko rukabasha kwigira.
Nyuma yo kumumurikira ibi bikorwa, aba bayobozi banaganiriye ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Nyuma y’iki kiganiro, Mrs Peng Liyuan usanzwe ari n’intumwa y’Umuryango w’abibumbye yita ku burezi UNESCO, wita by’umwihariko ku iterambere ry’uburezi bw’abagore n’abakobwa, aherekejwe na Madame Jeannette Kagame basuye ishuri rya FAWE Girls riherereye i Gacuriro mu Karere ka Gasabo.
Dore mu mafoto ibihe Madame Jeannette Kagame yagiranye na Madame Peng Liyuan wa Perezida w’u Bushinwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|