Madame Jeannette Kagame aratanga ikiganiro mu ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika
Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa 31 Mutarama 2017, aratanga ikiganiro mu Ihuriro ry’Abagore b’Abaperezida bo muri Afurika rirwanya icyorezo cya Sida (OAFLA).
Iyi nama rusange ya 18 ya OAFLA, yahuriranye n’Inama y’Abaperezida b’Ibihugu by’Afurika yunze Ubumwe.
Madame Jeannette Kagame akaba ari buganirize abagore b’Abakuru b’Ibihugu ku nsanganyamatsiko, ugenekereje mu Kinyarwanda, igira iti “Kubakira ku myaka 15 yo kwiyemeza gushyira hamwe nk’Abanyafurika himakazwa iby’ibanze bikenerwa n’ingimbi n’abangavu no kubafasha kugera kuri serivisi z’ubuzima zibereye urubyiruko.”
Iyi nsanganyamatsiko ikaba ihuriranye no kuba OAFLA yizihiza isabukuru y’imyaka 15 imaze ibayeho mu buryo bwemewe.
Mbere y’inama y’abagore b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika, abajyanama barahura bige ku mirongo y’ingenzi igenga uyu muryango, aho imishinga yawo igeze ishyirwa mu bikorwa, ndetse n’abafatanyabikorwa bawo, baba abashya cyangwa abasanzwe.
Mu bandi batangamo ibiganiro harimo Roman Tsefaye, Umugore w’Umukuru w’Igihugu cya Etiyopiya, Gertrude Mutharika, Madamu wa Perezida wa Malawi, Michel Sidibe, Umuyobozi wa UNAIDS, Dr Mustapha Sadiki Kaloko n’abandi bagore b’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryavuye mu Biro bya Madamu Jeannette Kagame, iyi nama izaba ari n’umwanya wo kurebera hamwe ibyo bagezeho, kureba aho bagomba gushyira ingufu n’ibyo bagomba gukora.
OAFLA kandi izaboneraho no guhemba abafatanyabikorwa bakoranye na yo mu myaka 15 ishize uyu muryango ubayeho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|