Lt Gen Mushyo Kamanzi yagizwe Umugaba w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Amajyepfo

Amakuru dukesha Urubuga rwa Interineti rw’Umuryango w’Abibumbye (U.N), aratangaza ko Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, yagizwe Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Amajyepfo zizwi nka (UNMISS).

Lt Gen Mushyo Kamanzi yagizwe Umugaba w'Ingabo za Loni muri Sudani y'Amajyepfo
Lt Gen Mushyo Kamanzi yagizwe Umugaba w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Amajyepfo

Uyu mwanya ngo yawuhawe n’ Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ashingiye ku bunararibonye bw’imyaka 28 afite mu mu kuyobora ingabo ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Lt Gen Mushyo Kamanzi yari asanzwe ayobora ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID), kuva mu ntagiriro z’umwaka ushize, aho yahawe uyu mwanya asimbuye umunya Tanzania, Lt Gen Paul Ignace Mella.

Agiye kuri uyu mwanya asimbura umunya Kenya, Lt Gen Johnson Mogoa Kimani Ondieki, wakuwe kuri uyu mwanya mu Ugushyingo 2016 n’uwari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-Moon.

Hagati ya 2006-2007 Lt Gen Mushyo yabaye Umugaba wungirije w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani.

2009- 2010 yayoboye Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, anayobora by’agateganyo Ishuri ryigisha Amahoro rya Nyakinama.

2010-2012 yari umuyobozi w’ikigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Gako, umwanya yavuyeho akagirwa umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, nawo awuvaho ajya kuba umugaba w’ingabo za UN muri Sudani.

Lt Gen Mushyo Kamanzi w’imyaka 53, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’umutekano w’igihugu (national security strategy), yakuye muri Kaminuza yigisha iby’umutekano ya ‘National Defence University’ y’i Washington DC, n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi yakuye muri kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda.

Lt Gen Mushyo Kamanzi ni Umubyeyi w’abana batanu, akaba yaranize amasomo y’ibya gisirikare i Jaji muri Nigeria na Nanjing mu Bushinwa, nk’uko rubuga rwa UN rwabitangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

turabyishimiye nakomeze aheshe u Rwanda ishema

Sharangabo yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

tumwifurije akazi keza kdi akomeze guhesha ishema igihugu cyacu.IMANA ibimufashemo

ben yanditse ku itariki ya: 8-04-2017  →  Musubize

Mungu ambariki. Namtakia heri na fanaka.

Alias man of the people yanditse ku itariki ya: 8-04-2017  →  Musubize

tumwifurije akazi keza Imana ibimufashemo

Nakabara obed yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

Tumwifurije imirimo myiza

Edi yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka