LIPRODHOR mu bibazo byo gushaka amafaranga yo kwishyura abakozi

Ubuyobozi bw’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, LIPRODHOR butangaza ko buri gushaka uburyo basohoka mu bibazo by’imyenda ufite byahagaritse abaterankunga.

Nkurunziza uyobora LIPRODHOR asanga kwishyura amadeni yugarije umuryango ari kimwe mu bizagarura isura nziza yawo
Nkurunziza uyobora LIPRODHOR asanga kwishyura amadeni yugarije umuryango ari kimwe mu bizagarura isura nziza yawo

Byatangajwe nyuma y’inama y’inteko rusange y’ubuyobozi bw’umuryango, yabaye tariki 17 Ukuboza 2016.

Uwo muryango washinzwe mu 1991 ukaba ufite abanyamuryango bagera kuri 96 ariko iyo nama yitabiriwe n’abanyamuryango 20 gusa bituma inama isubikwa.

Nkurunziza Jean Pierre, Perezida wa LIPRODHOR avuga ko intandaro yo kuba muri iyi minsi ibikorwa by’umuryango bidahagaze neza bituruka ku mikoro make n’amakimbirane yabayeho mu buyobozi mu mwaka wa 2013.

Kuva icyo gihe ngo abaterankunga bahise babona ko harimo ikibazo barahagarara bituma LIPRODHOR igira ibibazo by’amadeni kuko nta bushobozi bwo kwishyura abakozi 18 yakoreshaga.

Nkurunziza avuga ko abakozi bagomba kwishyurwa amafaranga abarirwa muri miliyoni 35RWf nk’uko byategetswe n’urukiko rw’ikirenga nyuma yo gusanga baramaze igihe kirekire bakora ariko badahembwa.

Akomeza avuga ko nta handi ubushobozi bugomba kuva atari mu banyamuryango binyuze mu gutanga imisanzu yo gufasha umuryango kugira ngo ubashe kuzanzamuka.

Agira ati “Turashaka amafaranga kugira ngo twishyure abakozi, hanyuma ibyo bibazo nibimara kugabanuka, byatuma wenda n’abo baterankunga twabuze bashobora kongera bakagaruka ariko ubushobozi turashaka kubwishakamo twebwe ku giti cyacu.”

Akomeza avuga ko amadeni ari yo yatumye abaterankunga bahagarika inkunga kuko ngo hari impungenge z’uko baramutse bahawe inkunga bayikoresha mu kwishyura imyenda bigatuma bya bikorwa yari igenewe bidakorwa.

Iyi ngo ni yo mpamvu bashaka kubanza kwishakamo ubushobozi bwo kwishyura iyo myenda.

Muri rusange abagize LIPRODHOR bavuga ko umuryango ugenda ugarukana isura nziza kuko inama zisigaye ziba mu ituze mu gihe mbere zarangwaga n’ubwumvikane buke hakaba n’igihe hitabazwa polisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka