Leta yizeje gukemura ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abakozi ba leta

Komisiyo y’abakozi ba leta igaragaza ko ikibazo cy’ubusumbane bw’imishahara ku bakozi ba leta kirimo kuvugutirwa umuti nubwo idatanga igihe nyacyo kizakemukira.

Iyi aporo ikubiyemo ingingo 6 zigaragaza mu buryo burambuye ibyakozwe
Iyi aporo ikubiyemo ingingo 6 zigaragaza mu buryo burambuye ibyakozwe

Byatangajwe ubwo iyo komisiyo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku bikubiye muri raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2017.

Perezida w’inama y’abakomiseri muri komisiyo y’abakozi ba leta Habiyakare Francois, yavuze ko nubwo kino kibazo atari bo kireba ariko Minisiteri y’Umurimo n’abakozi (MIFOTRA) )irimo kukivugutira umuti.

Yabivuze ubwo yabazwaga ikibazo kijyanye n’ubusumbane bw’imishahara y’abakozi kandi rimwe na rimwe banganya amashuri ahubwo bagatandukanywa n’ibigo bakorera.

Yagize ati “Minisiteri y’abakozi iherutse kudusobanurira ko iby’umushahara fatizo inyigo yabyo yarangiye hakaba hasigaye kubishyira mu itegeko.”

Yakomeje agira ati “Ariko ngo iryo teka ritegereje y’uko itegeko rigomba gushingiraho rivugurura itegeko ry’umurimo, ubwaryo risohoka kuko rigomba kubanza gusohoka kugirango iryo teka rijyanye n’umushahara fatizo ribone gusohoka, cyakora ntabwo yasobanuye aho iryo tegeko rigenga umurimo rigeze.”

Komisiyo y'abakozi ba leta ivuga ko kuri ubu ifite imbogamizi zo gukoresha abakozi bace kuko bafite 18 gusa
Komisiyo y’abakozi ba leta ivuga ko kuri ubu ifite imbogamizi zo gukoresha abakozi bace kuko bafite 18 gusa

Bamwe mu bakozi ba leta basanga kuba habaho ubusumbane bw’imishahara mu bigo bya leta bishobora gutuma hatabaho kuzuza inshingano neza kubera kwanga kuvunika cyane bigaharirwa uhembwa menshi.

Sibomana Innocent, asanga byaba byiza abakozi ba leta bagiye bahemberwa urwego rw’amashuri bafite byabafasha kurushaho kunoza akazi kabo.

Ati “bibaye byiza bajya bahembera urwego rw’amashuri kuko ahantu hose akazi kahita kangana nta kuvuga ngo uriya arakora cyane kubera ko ahembwa menshi.”

Yatanze urugero; uwigisha mu mashuri abanza afite impamyabumenyi ya kaminuza bakamuhembera ay’uwa gatandatu yisumbuye. Yavuze ko bigira ingaruka kuko akora uko yishakiye.

Buri mwaka komisiyo y’abakozi ba leta ikora raporo y’ibikorwa ikayishikiriza inteko ishingamategeko, kuri ubu bikaba ari ku nshuro ya cyenda iyi raporo ikozwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ariko nkabiha kuzana ibya bible mu mishahara,ubusumbane mu mishahara...ubwo koko si ukuvanga no kurakazwa n’ubusa?
Ntabwo rwose abakozi bahabwa imishahara ingana;
ntibishoboka kuko ninshingano si zimwe.

RYUMUGABE Etienne yanditse ku itariki ya: 18-01-2018  →  Musubize

ntimukavuge mwarimu we ni insina ngufi ni simple paysan , 40.000 koko?!?

BONAVENTURE yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Ibi bivuzwe hashize igihe kirekire. Ikigaragara ahubwo ni uko byabananiye.
Bizashoboka ari uko bihawe uwo bitagiraho ingaruka. Kandi uwo simuzi, keretse avuye mu banyamahanga, cyangwa umwanzuro ugafatwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, n’ubundi niwe ujya akemura ibyananiranye muri iki gihugu.
Ndamwibuka asaranganya ibikingi, ndamwibuka asubiza motos mu muhanda, ndanamwibuka kuri Girinka Munyarwanda n’ahandi.
N’ibi niwe uzabikemura.

Gaspard yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Ndasubiza Gaspard.Ntabwo Kagame yakuraho ubusumbane.Soma munsi hano inkuru ya Gatanazi,urebe uko ubusumbane buzavaho burundu.Niwo muti wonyine.

FITINA yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Niyo bawuringaniza mwarimu ntiyabura kwirengagizwa sinzi impamvu ituma bamusigaza inyuma

Amani yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Ibi ntabwo bishoboka kubera ko abantu turi selfish.Ugeze ku butegetsi wese,akurura yishyira.Birababaje kubona Mwarimu ahembwa 40 000 RWF,mu gihe ba Nyakubahwa biganye muli University bahembwa amamiliyoni.Igihe cyose isi izaba iyoborwa n’abantu,hazabaho ubusumbane n’akarengane.Bible yerekana neza ukuntu ibyo bizavaho.Ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44).Ubutegetsi bw’isi yose buhabwe YESU,akureho ibibazo byose biri mu isi (ubukene,indwara,ubusaza,urupfu,ubusumbane,akarengane,intambara,etc...).Niyo mpamvu imana idusaba "gushaka ubwami bw’imana" (Matayo 6:33),aho kwishakira ibyisi gusa (shuguri,amafaranga,ibinezeza,politike,etc...).
Imana yashyizeho UMUNSI w’imperuka,kugirango izarimbure abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibite kubyo imana idusaba.Niba ushaka kumenya ibyo imana idusaba,fata icyemezo cyo kwiga BIBLE.Twiteguye kuyigana nawe niba ubishaka.Wikibeshya ngo urayizi.Hari ibintu byinshi imana igusaba utazi,dusanga muli Bible.

GATANAZI Joseph yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Ubusumbane mu mishahara y’abakozi ba Leta iteye agahinda. Ubona kuri bamwe bibatera umushiha bagafata umushahara nka "ruswa" ihabwa bamwe biturutse ku kimenyane bamwe mu bakozi bashobora kugenderaho. Iyo mishahara nayo ikwiye kuringanizwa amazi à tatararenga inkombe. Murakoze.

Matata Yozefu yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka