Leta iratanga icyizere ko nta nzara izagera ku Banyarwanda itewe n’ibiza

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko ibigega bishinzwe kugoboka abaturage bahuye n’ibibazo byuzuye ibiribwa, ku buryo nta muturage wahombejwe n’ibiza uzasonza.

Ibigega bya Leta ngo birimo ibiribwa bizatunga abaturage bangirijwe n'ibiza by'imvura yaguye muri iri tumba
Ibigega bya Leta ngo birimo ibiribwa bizatunga abaturage bangirijwe n’ibiza by’imvura yaguye muri iri tumba

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), isobanura ko hari ibiribwa byagoboka abaturage barenga ibihumbi 50 mu gihe cy’amezi ane yikurikiranya bidasabye ko Leta ishaka imfashanyo ahandi.

Umuvugizi wa MINAGRI, Tambineza Ange yatangarije Kigali Today ko Leta yashyizeho ihame ry’uko nta muturage ugomba gusonza biturutse ku kuba yarangirijwe n’ibiza.

Agira ati “Abayobozi b’uturere bahawe kugenzura ko nta Munyarwanda ugira ikibazo, ibigega byacu biruzuye, nta nkunga iva hanze tuzasaba.

“Guhera ubu twatunga imiryango ibihumbi 10 igizwe n’abantu batanu batanu buri muryanyo,nta bundi bufasha bwitabajwe.”

Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Nyabikinga, mu Mudugudu wa Nyabubare, ni hamwe mu bice byibasiwe n’ibiza ku buryo bukabije.

Muri ako karere kimwe nk'ahandi henshi mu gihugu, imyaka yatembanywe n'isuri cyangwa inkangu, aho ibihingwa byaboze ibindi bikaba byararengewe
Muri ako karere kimwe nk’ahandi henshi mu gihugu, imyaka yatembanywe n’isuri cyangwa inkangu, aho ibihingwa byaboze ibindi bikaba byararengewe

Uwitwa Mukantabana Dative wari uje kuvoma amazi y’ibirohwa nyuma y’aho isoko bavomagaho yatembanywe n’inkangu, agira ati “Uretse kuba nta mazi dufite, aha hahoze imyumbati, urutoki, ibishyimbo, umuceri n’ibindi, ariko nta kintu na kimwe dusigaranye.”

“Turashonje pe, keretse ahari Leta itugobotse kuko icyo dusigaranye ari umucanga gusa. Nta kintu kizongera guhingwa hano kuko ubutaka bwarengewe n’umucanga.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, hari hamaze kwangirika hegitare zirenga ibihumbi bine z’imyaka yari ifite agaciro ka miliyari zirenga enye z’amafaranga y’u Rwanda.

MINAGRI ikomeza isaba abahinzi gutangira guhinga imyaka ishobora guhangana n’izuba (mu gihe cy’impeshyi), harimo ibijumba, amateke n’ibirayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka