Leta imaze gushyira mu kato abakozi barenga 1.800 kubera imyitwarire mibi

Mu myaka 15 ishize,Leta imaze gukumira Abakozi bagera ku 1.800 bakoreraga Leta nyuma bakaza kugira imyitwarire mibi ituma, ubu barashyizwe ku rutonde rw’abadashobora kongera guhabwa akazi mu nzego zayo zose.

Ibiro bya Minisiteri y'Umurimo n'Abakozi ba Leta
Ibiro bya Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta

Minisiteri ishinzwe Abakozi (MIFOTRA) itangaza ko abo bakozi bakumiriwe kubera impamvu zitandukanye zirimo ubujura, imyitwarire idakwiye no kwirengagiza inshingano bari bahawe.

Imibare igaragaza ko inzego nka Polisi y’Igihugu n’Urwego rushinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) n’Ikigo gishinzwe ingufu n’amazi mu Rwanda (WASAC) ari bo bafite imibare minini y’abakumiriwe.

Nk’urugero, Polisi yonyine ifitemo abakozi 572 bakumiriwe mu kazi ka Leta. Igitangaje ni uko muri abo bapolisi harimo n’abayobozi bakuru nk’abafite ipeti rya ‘Assistant Commissioner of Police’ (ACP).

Impamvu n’igihe abo bapolisi birukaniwe cyagizwe ibanga ariko raporo iheruka yagaragaje ko Polisi y’igihugu ari yo iza ku isonga mu kwakira ruswa.

Ikibazo cy’ubujura mu nzego za leta cyakomeje kuba agatereranzamba. Zimwe mu ngero zitangaje ni nk’umukozi w’ibitaro bya Kaduha muri Nyamagabe wibye ikinya akakigurisha ku mavuriro yigenga.

Urundi rugero ni urw’umukozi w’icyahoze ari Onatracom, sosiyete ya Leta yatwaraga abagenzi, wibye bisi y’icyo kigo akaza gufatwa.

Abandi bakozi bahagaritswe mu buryo butangaje ni umukozi wahoze ashinzwe imari muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) wafashwe anyereza umutungo yari ashinzwe gucunga.

Mu nzego nkuru na ho icyo kibazo cyagaragayeyo,aho mu biro bya Perezida wa Repubulika hahagariswe abakozi 16. Muri bo harimo abakoraga isuku, abashoferi, abakoraga mu gutanga amasoko, bose bahagaritswe hagati ya 2010 na 20103.

Hari n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umwe mu mirenge igize Akarere ka Gicumbi wakumiriwe mu 2016 azira gukoresha imbaraga mu gutegeka abaturage ngo batange amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Harimo n’abakumiriwe bo muri RSSB kuko banze kurahira kugira ngo batangire inshingano zabo, nk’uko itegeko ribiteganya.

Hari undi muyobozi wo mu Karere ka Gicumbi wahagaritswe ku mirimo kubera kuririmba indirimbo y’igihugu ya kera.

Bahanishijwe kumara imyaka irindwi badakandagira muri Leta

Mbabazi Comfort, Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi ba Leta muri MIFOTRA, avuga ko kugira ngo umukozi wa Leta akumirwe kugaruka mu kazi ka Leta aho ari ho hose,ari uko aba yakoze ikosa cyangwa icyaha kidashobora kwihanganirwa.

Agira ati “Umukozi wakumiriwe muri Leta nta handi aho ari ho hose yabona akazi. Ashobora kongera kugahabwa nyuma y’imyaka irindwi ariko na bwo yagaragaje gihamya y’imyitwarire myiza.”

Yavuze ko hari igihe habaho kwibeshya ugasanga umukozi wakumiriwe yongeye guhabwa akazi,ariko avuga ko ibyo bidakwiye kuko haba hirengagijwe itegeko kandi aho bigaragaye birakosorwa.

Urutonde rw’abashyizwe mu kato rugaragara ku rubuga rwa internet rwa MIFOTRA, ariko umuntu wibonyeho yaragizwe umwere ashobora kubisobanura akarukurwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Lisite y’abo bakozi bahejwe irihe? Iboneka he?

Abakimaze yanditse ku itariki ya: 16-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka