Kwivuza ihungabana ntibikwiye kugira uwo bitera ipfunwe - Jeannette Kagame

Madamme Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’abahungu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ntawe ugomba guterwa ipfunwe no kwivuza ihungabana

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kudaterwa ipfunwe no kwivuza ihungabana.jpg
Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kudaterwa ipfunwe no kwivuza ihungabana.jpg

Yabivugiye mu muhango wo gutangiza ibiganiro bigamije kwiyubaka kuri aba bana, biri kubera mu Karere ka Rwamagana mu kigo cya AVEGA Agahozo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2016.

Ibi biganiro bitegurwa bikanaterwa inkunga na Imbuto Foundation, byari bimenyerewe gukorwa n’abana b’abakobwa, ariko byatangiye gukorwa n’abahungu kugira ngo babashe gutera intambwe bashiki babo bamaze gutera mu isana mitima.

Ibi biganiro byari bisanzwe bikorwa n'abakobwa ubu biri gukorwa n'abahungu 200
Ibi biganiro byari bisanzwe bikorwa n’abakobwa ubu biri gukorwa n’abahungu 200

Yavuze ko n’ubwo mu muco wa Kinyarwanda bigoye ko abagabo bagaragaza agahinda kabo, bidakwiye ko baterwa ipfunwe no kuryivuza.

Yagize ati “ Kwivuza ihungabana ntibikwiye kuzafatwa nka kirazira kuko ntimwabyiteye, nta nubwo bikwiye kubaherana.

Ntidukwiye kumva ko nta musore ukwiye kwerekana ko afite ikibazo Cyangwa se ko yahungabanye. Kubana n’ihungabana nibyo bikomeye kurusha kwivuza”.

Madame Jeanette kagame yibukije uru rubyiruko kuzirikana ko urugendo rwo kwiyubaka bahangana n’ingaruka za jenoside, uruhare runini ari urwabo mu gukira ibikomere.

Mu itangizwa ryiri huriro hatanzwe ibiganiro nyunguranabitekerezo byibanze ku butwari bwo kwiyubaka ndetse no gushyira hamwe, ku nsanganyamatsiko yahawe iri huriro yiswe Kudadira no kwihesha agaciro.

Abatanze ibiganiro bigamije gufasha uru rubyiruko kwiyubaka , kudadira no kwihesha agaciro
Abatanze ibiganiro bigamije gufasha uru rubyiruko kwiyubaka , kudadira no kwihesha agaciro

Iri huriro rigizwe n’abasore 200 bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG baturutse mu makaminuza atandukanye

Aba banyamuryango ba AERG, bazahugurwa ku buryo bwo kuganiriza no kubaka umwana w’umuhungu warokotse jenoside utabasha kubona uwo yabwira ibibabazo bye, bafashwe kwiyubaka ndetse no kuzubaka barumuna babo.

Soeur Immaculee umenyerewe cyane mu biganiro byubaka urubyiruko yari mu batanze ikiganiro
Soeur Immaculee umenyerewe cyane mu biganiro byubaka urubyiruko yari mu batanze ikiganiro
Urubyiruko rwagize uruhare muri ibi biganiro rutanga ibitekerezo
Urubyiruko rwagize uruhare muri ibi biganiro rutanga ibitekerezo
Urubyiruko rwakurikiranye ibi biganiro n'ubwitonzi bwinshi
Urubyiruko rwakurikiranye ibi biganiro n’ubwitonzi bwinshi
Umuyobozi wa AVEGA Agahozo Mukabayire Valerie yaje gushyigikira uru rubyiruko mu biganiro
Umuyobozi wa AVEGA Agahozo Mukabayire Valerie yaje gushyigikira uru rubyiruko mu biganiro
Nyuma y'ibiganiro by'Umunsi wa Mbere bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma y’ibiganiro by’Umunsi wa Mbere bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aerg Mukurikire Impanuro Kandi Mudadire Dore Umubyeyi Yongeye Ku Bibuka Mube Abagaborero.

Ndagije yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

birakwiye ko bazirikana izo mpanuro kuko ejo heza h’u Rwanda hari mu biganza byabo.

munyanziza theoneste yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka